Posts

Stretch marks/ amaribori yananiranye uyu niwo muti wayo

Image
  Stretch marks ziterwa n’ibintu bibiri   Gusaduka cg kunanuka cyane kwuruhu ibyo biterwa no kugabanuka cyane kw’ibiro cg kwiyongera kwibiro, gutwita, gukora imyitozo ngororamubiri utabanje kwishyushya, Kugabanuka kubudahangarwa bw’uruhu bitewe no kukoresha za steroids biragenda bigaca intege collagen na elastin bigatuma uruhu rutandukana ubundi ukabona kuruhu haje amaribori  Ni byiza kuvura gitera kurenza kuvura amaribori nko kuba wakwirinda kugabanya ibiro byinshi icyarimwe, niba utwite ukirinda kwongera ibiro o byinshiii, ku bagabo ugakora sport ark ukibuka kubanza kwishyushya, ikindi niba ukoresha amavuta cg imiti ya cortisone cg steroids ni ukuyigabanya  Uburyo 3 wavura amaribori  Koresha za retinoids twabonye, ubu ni uburyo bwizewe cyane bufasha uruhu kwongera collagen gusa niba amaribori yawe ari kuri stage ya 3 y’amaribori asa umweru uzabona impinduka zingana na 40% naho niba amaribori asa pink cg umutuku ushobora kubona improvement ya 80% nibyiza gutrea...

Akamaro ka sport ku ruhu no kubuzima bwacu bwo mumutwe

Image
  Ihuriro riri hagati yo gukora sport no kugira uruhu rwiza Akamaro sport ifitiye ubuzima bwacu benshi turakazi ariko uno munsi turareba uburyo gukora sport bifasha uruhu rwacu gusa neza. Sport ifasha gutuma amaraso atembera neza mu mubiri amaraso, umwuka n’intungamubiri dukura mubyo turya bigatuma uruhu rukora izindi cells nshya, rukisana kandi rukakurinda ingaruka z’imyanda iri mu bidukikije.   Ni gute sport yongera ubwiza bw’uruhu?   1.   amaraso atembera neza , gutembera neza kw’amaraso bituma cells zibona ibizitunga, bifasha kugabanya imyanda muruhu bikaba byaba impamvu y’uruhu kuglowing. 2. kugabanya stress , sport ifasha kugabanya cortisol mu mubiri, uyu musemburo iyo uri hejuru cyane utuma urwara ibiheri cg ukazana ibindi bibazo by’uruhu. Kugabanya stress bivuze kugira uruhu rufite ubuzima bwiza.    3. ikorwa rya collagen , sport ifasha uruhu gukora ollagen bikaba byaba impamvu yo kugabanya ibimenyetso byo gusaza vuba ku ruhu. 4. d...

Tips 10 zagufasha kwita ku ruhu kandi udakoresheje akayabo

Image
1.     Ita ku muzi w’ikibazo. Ufite ibiheri ukaba uhugiye mu mavuta ntuzi ikibigutera? Biragoye cyane ko byashira niba utazi ikibigutera. Ni ibyo kurya? Ni umusego uraraho? Ni hormone? Si ibyo gusa n’ibindi bibazo niba utazi ikibigutera biragoye kuzagira uruhu rwiza.   2.       Products kuba ihenze nibivuze ko izakora ibitangaza Miracle products ni just marketing terms na medical grade, dermatology tested, natural izo terme zose ni uburyo bwo gukina na psychology y’umukiriya. Niba ubonye expensive products zigufasha ni sawa ariko nanone nizo zigira pirate nyinshi jya witonda cyane nujya kugura.   3.       Menya neza skin type yawe Kumenya skin type yawe niba ari dry, oil, normal cg combo bizagufasha mu rugendo rwo gutangira kumenya uko bita ku ruhu.   4.       Ambara sunscreen Biragoye cyane ko wagira uruhu rwiza kandi utajya wirinda ingaruka imirasire y’izuba ...

Urashaka guhorana impumuro itangaje? Izi tips zabigufashamo?

Image
  Muri iyi post y’uyu munsi naguteguriye bimwe mu bintu wakora ugahorana impumuro nziza buri gihe. 1.        Oga mu musatsi Gira routine yo kwoga mu musatsi byibura rimwe mu cyumweru kandi ugire shampoo yawe ihumura neza, urekana naza shampoo z’igihumbi musanga muri saloon zi Kigali, shaka shampoo ihumura neza idatera imvuvu, ushake na hair oil nziza ihumura neza. Ikindi jya woza bonnet yawe kuko iyo bonnet ifite impumuro mbi n’imisatsi nuko.   2.        Isabune ukaraba ku mubiri Karaba isabune nziza kandi ihumura neza, banza woge bar soap yawe cg indi sabune ukunda ubundi ukurikizeho indi shower gel or mousse bihumura neza. Body wash wakaraba iyariyo yose sindi buguhitiremo ariko ugomba kugira isabune 2 zo ku mubiri ubundi ugakora double cleansing ushobora no kugira eshatu.   3.        Inywa amazi Amazi tunywa cg ibyo kurya turya nabyo bifasha mugutuma duhumura neza naturally. Nywa ...

Retinol iri ku gutwika? Ibi nibyo wakora kugira ngo ugabanye irritation

Image
Retinol ni iki? Retinol yihutisha ikorwa rya cells nshya, ikanafasha mu gukora collagen bigatuma uruhu rutazana cg rukuraho ibimenyetso byo gusaza vuba gusa iyo ukiyitangira uruhu ruruma cyane, rimwe na rimwe rugatukura cg rukanashishuka . Igihe ubonye iri kukuzanira irritation: Gabanya inshuro uyikoresha mu cyumweru, yikoreshe 1 cg 2 mu cyumweru kugeza ubonye itari kukugwa nabi nibwo wazongera inshuro uyikoresha  Kora sandwich method, ikorwa gutya banza moisturizer ku ruhu cg serum iyariyo yose itanga hydration nka hyaluronic acid ukurikizeho → Retinol → then urenzeho Moisturizer bizagufasha kugabanya kwokerwa binatume uruhu rutuma cyane  Reka kuyikoreshanya n’izindi actives ingredients zose mbese acids nyinshi ntizikoreshanywa na retinol, irinde kuyikoreshanya na vitamin C, benzoyl peroxide, AHAs, BHAs, treatments zose zivura ibiheri ntizikorana na retinol  Igihe cyose ukoresha retinol, jya ukoresha products zongera uruhu amazi/hydrating products nka hyaluronic acids, c...

Ese koko ukwiye kumena igiheri? Reka turebe ibiba iyo ukimennye

Image
  Kumena igiheri ni addiction benshi babikora birabaryohera gusa mu kandi kanya bakababara kuko iyo bikozwe nabi byangiza uruhu.  Izi ni zimwe mu mpamvu duhora tukubuza gutoneka ibiheri nicyo byibura ukwiye gukora   Nkuko twabibonye mu bice byabanje ibiheri biterwa nikorwa ry’amavuta menshi, kuba ku ruhu rwawe hari dead skin cells ziclogginga pores, ikindi kibitera ni inflammation no kwororoka kwa ma bacteri atera ibiheri  Ni iki mu byukuri kiba iyo umennye igiheri:  iyo umennye igiheri uba wongera inflammation kuko aho gukura imyanda muri pores nkuko uba ubikeka ahubwo utuma bacteri, amavuta nindi myanda igenda ikagera imbere cyane mu ruhu (muri dermis) ibyo bituma kubyimbirwa byiyongera uruhu rukanatukura. Barrier yawe (uruhu rwo hejuru) ari narwo ruturinda kuba hagira bacteri yinjira mu ruhu, ikindi barrier ifasha uruhu kudatakaza amazi, iyo upfumuye uruhu rwo hejuru biba byoroshye kugira ama infection uruhu rugatinda gukira  Uba ufite amahirwe mens...

Isano riri hagati yo kwoga isabune mbi no kurwara ibiheri

Image
Iyi post twayiteguye twifashishije ubushakashatsi bugiye butandukanye bwakwoze vuba aha bwerekana isano ririhagati ya bar soap đź§Ľ (izi sabune zikomeye zitari liquid) n’uburyo zitera kurwara ibiheri  Ibiheri ni ikibazo gitera benshi kwitakariza icyizere, iyo utari wamenya guhitamo isabune nziza yo mu maso wowe n’ibiheri mwibera inshuti kuko isabune ni muby’ingenzi bifasha ku kurinda ibiheri cg bikana bigutera, reka tubivugeho  Banza umenye ibiheri, ibiheri ntabwo byose biterwa n’umwanda ahubwo mu mpamvu nyamukuru z’ibitera harimo: ✔️kugira utwenge twazibye (clogged pores) bitewe nuko ku ruhu hari amavuta y’umurengera na dead skin cells utajya ukuraho  ✔️kwororoka kwa ma bacteri zigakurira mu mizi aho ubwoya tugira ku ruhu duturuka  ✔️hari nibiterwa nama hormones, imirire mibi, stress… Izi mpamvu tubonye hejuru ziragaragaza ko isabune nta kintu yafasha ari yonyine gusa isabune ukaraba n’ingenzi cyane ku buzima bwiza bw’uruhu rwawe  Isabune mbi ku ruhu rwo mu mas...