Retinol ni iki?Retinol yihutisha ikorwa rya cells nshya, ikanafasha mu gukora collagen bigatuma uruhu rutazana cg rukuraho ibimenyetso byo gusaza vuba gusa iyo ukiyitangira uruhu ruruma cyane, rimwe na rimwe rugatukura cg rukanashishuka.
Igihe ubonye iri kukuzanira irritation:
- Gabanya inshuro uyikoresha mu cyumweru, yikoreshe 1 cg 2 mu cyumweru kugeza ubonye itari kukugwa nabi nibwo wazongera inshuro uyikoresha
- Kora sandwich method, ikorwa gutya banza moisturizer ku ruhu cg serum iyariyo yose itanga hydration nka hyaluronic acid ukurikizeho → Retinol → then urenzeho Moisturizer bizagufasha kugabanya kwokerwa binatume uruhu rutuma cyane
- Reka kuyikoreshanya n’izindi actives ingredients zose mbese acids nyinshi ntizikoreshanywa na retinol, irinde kuyikoreshanya na vitamin C, benzoyl peroxide, AHAs, BHAs, treatments zose zivura ibiheri ntizikorana na retinol
- Igihe cyose ukoresha retinol, jya ukoresha products zongera uruhu amazi/hydrating products nka hyaluronic acids, ceramides, squalane, snail mucin…amahirwe anti wrinkles cream itanga hydration kd inarimo ingredients nka peptides zifasha guha cells amabwiriza yo kwirema bigatuma retinol yawe itanga umusaruro birushijeho,uruhu rufite amazi ahagije biragoye ko rwaba irritated
- Niba utakoze sandwich method isige retinol ku ruhu rwumye wiyisiga ku ruhu rugitose (damp skin) bizafasha kugabanya irritation
- Hindura retinol niba iri strong urugero nkiyi yacu ni 0.8% ibyo bituma itanga results zihuse, wowe ushobora kuhera kuri 0.05% cg 0.1% cg ugashaka retinyl esters izi ziba zoroheje cyane niba uruhu rutarazana fine lines zigaragara cyane niyo waheraho gusa results kuyibona bifata igihe kinini
- Niba retinol wayikoresheje nabi cg irritation ubona ari nyinshi yihagarike nki cyumweru cyose ube ukoresha moisturizer gusa nubona irritation zikabije jya kwa muganga
- Igihe cyose ukoresha retinol irinde izuba kurenza uko waryirindaga, koresha sunscreen kd wibuke na reapplication (byibura sunscreen ku manywa yikoreshe inshuro 2)
Uruhu rwiza ni ukwiyitaho, ntabwo ubyuka ngo usange rwiremye!!
for more skincare tips!
Follow @Yakweli
Comments
Post a Comment