Stretch marks/ amaribori yananiranye uyu niwo muti wayo
Nyuma yo gutandukana n’umukunzi wawe, what’s next? Icyatumye mutandukana ni inde cyaturutseho? Uwo cyaturutseho wese I know cyabasigiye isomo kandi mwarize ubutaha ntikizasubira. Ubu ikintu cyangombwa gikurikiyeho ni healing process ino proess uramutse uyitwayemo nabi wakwiyangiriza ubuzima. Healing iri mu buryo bubiri inner and outer mbese ukita kugukira imbere muri wowe ugashira intekerezo kuri gahunda no gukira inyuma ukagaragara neza yaba mu buryo bw’ amafaranga cg uburyo ugaragara si byiza ko wabura umukunzi bikaba impamvu yo gutuma business yawe ifunga cg ugasanga bibaye impamvu zitumye ucupira kandi warahoze uri icyuki.
1. Fata umwanya utekereze ibyakubayeho, rira, rakara ariko wibuke ko ugomba kubaho kurira bizagufasha kumva uruhutse ariko ntabwo kurira bigomba kugutwara igihe kirekire. Shaka icyo gukora ukunda ihugireho niba ukunda gusoma soma, niba ukunda kwandika Andika. Shaka ibiganiro bikubaka bijyanye na selfcare kuri youtube uzabibona, searchinga ibijyanye na breakups ubyumve bizagenda bikwubaka. Soma ibitabo bijyanye na self care, uburyo wakwiyongerera confidence, uburyo wakwi brandinga ukava ku rwego rumwe ukaba undi muntu.
2. Shaka inshuti cg umuvandimwe muganire uyibwire ibyakubayeho inshuti zizagufasha kutihoma kuri wa muntu mwatandukanye, zizakumvisha ko utagomba kwirirwa umwohereza message igihumbi cg kwirirwa umuhampagara kandi byararangiye. Kandi guhorana nabantu bagukunda bizatuma utagira agahinda kigihe kirekire.
3. Andika byabintu byatumye mutandukana buri uko umutima uguhatiye ku muhampagara jya ubisoma kuko iyo wumva ufite agahinda ntabwo ubwonko bwibuka neza impamvu mwatandukanye, gusoma iyo lists bizagufasha kuzirikana no kutamukumbura.
4. Niba wumva wamaze gukira, ha amahirwe abandi ariko witoragura ikibonetse cyose. Niba ubonye red flags mureke, wipfa gufata ibibonetse wisanga uri gukundana n’umuntu utabikwiye, ibuka ko kuba wenyine biruta kubana n’umuntu uzagutera stress ubuzima bwawe bwose.
5. Imenye, wowe uri inde? Ukunda iki? Ni iki wanga? Ni iki udakunda ko undi muntu yagukorera? Iki ni igihe cyiza cyo gutangira kwisobanukirwa. Mbere yo kuba umukunzi, wari umukobwa wande? Wari mukuru wande? Murumuna wande? Aunt wande? Wari mushiki wande? Wituma uwo muhungu wa kanaka cg utanazi ngo nuwa nde agutesha umutwe. Abantu tugukunda turahari kandi uko byagenda kwose tuzakomeza kugukunda.
1. Hindura uburyo wambaramo, ambara imyenda igukwira, niba utarambaraga ipantalo yigerageze urebe, niba utarambaraga ikanzu na heels bigerageze urebe ukuntu uberwa. Harya yakubwiye ko utaberwa aribeshya tangira wiyiteho urebe ukuntu yakubeshye. Shyiraho izo make up niba barakubwiye ko zitakubera barakubeshye, gura iyo wig nawe wambare, eh harya ntukunda amafoto ifoto imwe iri professional muri studio zitikoraho ni 2k genda bagusige makeup ujye studio wifotoze amafoto yawe 3 ubundi nawe upostinge di niyo waba utazi kwifotoza zizaza zisa neza. Iki ni igihe cyawe gifatirane ugerageze ibintu bishya unikunde.
2. Iki ni igihe cyo gusa neza, ubaka umubiri niba warutangiye kunanuka kubera breakup niba uri underweight ongeraho ibiro bitanu, ongera nyash na hips hhh inywa smoothies zirimo umuneke na peanuts butter, kora juice y’umwembe n’amata, fata iyo breakfast ntukwiye kutarya ngo nuko ufite agahinda.
Niba ufite ibiro byinshi bigabanye, niba byari byaranze kuvaho ubu ni igihe kiza cyo gutura umujinya imyitozo ngorora mubiri, be consistent uzabishobora, irya imboga na proteins.
3. Ikunde mbere y’uko ukunda undi muntu, Andika bimwe mu byiza wifiteho ni amaguru meza, amasoso, imisatsi myiza, iminwa minini cg mito, amatama. Wowe Andika ibintu wiyiziho iyo wikunda biroroha kubona undi muntu ugukunda kuko iyo utikunda hari ubwo wirukana uwakagukunze utabizi kuko uba ubona akubeshya cg ukabona bitavamo. Andika bimwe mu byiza wiyiziho uri strong, ukunda abantu, urababarira, uri umukozi, uri loyal, humble, stubborn…
4. Invest in your beauty, ita kuri skin, imisatsi, inzara. Gira skincare routine kandi ube consistent, reka kwicara ku zuba wisazisha urwo ruhu, glowinga, iga gukora makeup, reba tutorials, ita kuko ugaragara kora iyo misatsi, shiraho styles zigezweho.
Ibi byose bikorere wowe, wibikora kuko ushaka kugarura wa mukunzi wawe mwatandukanye.
Comments
Post a Comment