Yakweli Eye Cream: ibanga ryo kugira munsi hamaso hakeye, hazira uturongo Kandi hagaragaza itoto
Amaso niho hantu hagaragaza cyane ibimenyetso byo kunanirwa no gusaza vuba. Kwirabura munsi y’amaso/Dark circles,kubyimba/ puffiness, imirongo/fine lines no kugaragara nkunaniwe bituma mu buranga ugaragara nkutameze neza cg utaryama uko bikwiye.
Gusa amakuru meza nuko twakuzaniye eye cream zagufasha kwongera ubwiza bw’umuzenguruko w’ijisho.
Yakweli Eye Cream, ni eye cream irimo ibyongera moisture, ibikora brightening kandi bifasha uruhu rwo ku maso kugaragara neza
Formula yayo irimo caffeine, collagen, retinol, peptides na vitamin C, mbese ni eye cream irimo ingredients zikoreshwa muri antiaging no mu guha uruhu glow.
Kuki uruhu rwo ku jisho rukenera kwitabwaho byihariye ?
Uruhu rwo kujisho ruri sensitive cyane, ruroroshye, rurananutse niyo mpamvu bisaba ku rwitaho mu bwitonzi kuko iyo rutitaweho rushobora kwangizwa nizindi mpamvu zirimo:
- Gusaza no gutakaza skin elasticity.
- Kubura ibitotsi no kunanirwa
- Izuba
- Dehydration.
- Genetics
- Kwirabura bya hato na hato
- Imibereho yawe
Izo ni zimwe mu mpamvu zitera puffiness, dark circles, fine lines no gutakaza ubwiza
Kwongera eye cream nziza ifite ibitunga uruhu muri skincare routine yawe bifasha kwongera uruhu rwo ku jisho ubuhehere kandi hakagaragara neza.
Menya ingredients z’ingenzi zigize Yakweli Eye Cream
Ni iki gituma Yakweli Eye Cream iba agatangaza kuburyo dushobora kuvuga ko ari imwe muri products dushize kw’isoko ikenewe cyane? Reba izi ingredients 5 z ingenzi ziyigize:
1. Caffeine – ifasha kugabanya kubyimba/Puffiness
Caffeine ni ingredients izwi cyane muma eye cream kuko ifasha gukuraho kubyimbirwa by’akanya gato ukabona uruhu rwo kujisho ruhise rugira ubuzima.
2. Collagen – ifasha mu gutuma uruhu runyerera kandi rukagaragaza itoto
Collagen ni protein dusanganywe mu ruhu ark uko tugenda dukura igenda igabanuka.
Mubyo kwisiga collagen icyo imara ni ukwongera ubworohe, ubuhehere (moisturizing) kd igafasha uruhu kuba smooth, hydrated kd rukagira ubwiza karemano
3. Retinol – ifasha gukuraho imirongo no gusaza vuba kw’uruhu
Retinol ni vitamin A izwi cyane muri anti-ageing skincare.
Ifasha gutuma uruhu rwirema bushya/skin renewal no gukuraho imirongo/fine lines, ifasha n’uruhu kuvaho texture (kumwe ruba rumeze nka karabasasu rutanyerera) ikindi ikuraho n’ibibazo byo gusazishwa no kuba waramaze imyaka myinshi utirinda izuba.
Kuko uruhu rwo kujisho ruri sensitive, rwangirika vuba products zirimo retinol ubusanzwe ntabwo uzegereza umuzenguruko w’ijisho ark eye cream iba irimo percentage nto itakwangiza uruhu rwo munsi y’ijisho gusa si buri eye cream uzasangamo retinol.
4. Peptides – ifasha mu gutuma uruhu rwegerana/ Firm
Peptides ni shene nto ya amino acids zikoreshwa muri skincare kugira ngo zifashe muri antiaging no mu gutuma uruhu rugaragara nkurutananiwe kd rukanegerana.
Peptides zirazwi cyane kuko ni ingenzi cyane muri antiaging
5. Vitamin C – ifasha mu gukesha/Brighten hamwe hirabura hakagira agacyo
Vitamin C ni antioxidant nziza mu kurinda uruhu kwangizwa na free radicals zangiza ibinure biri mu ruhu kd inafasha no mugukuraho amabara ku ruhu bigatuma uruhu rusa nk’urundi ntabyo kugira amabara atandukanye
Ifasha cyane iyo uyikoresheje ugahozaho, umusaruro uwubona mu gihe kirekire
Akamaro ka Yakweli Eye Cream
Urwo ruvange rwa ingredients tumaze kubona zituma Yakweli Eye Cream iba nziza cyane:
- Gukuraho kubyimbirwa/puffiness: bigatuma uyikoresha atagaragara nkunaniwe.
- Brighteninga: ikesha ahari ibara ritari risanzwe mbese uruhu rugasa hose.
- Gukuraho dark circles: bigatuma uruhu rugaragara neza
- Kwegeranya uruhu/firmer-looking skin: uruhu rukagaragaza itoto kd rukavaho ibimenyetso byo gusaza imburagihe
- Moisturise: yongera uruhu amazi kd uruhu ntirugaragaze umwera
- Gukuraho imirongo/fine lines: ifasha uruhu kuvaho iminkanyari iza cyagihe usetse cg imirongo yari isanzwe munsi y’amaso
Ukibukako results uzibona bitewe nicyateye ikibazo ufite urugero niba dark circles warazitewe no kutaryama, ntabwo eye cream izakemura ikibazo cyo kutaryama, kd guhozaho biruta guhora uhindagura amavuta.
Ni gute wakoresha Yakweli Eye Cream
Yongere muri routine yawe gake gake ku mugoroba
Step 1: karaba na Cleanser
Kuraho imyanda yose, makeup, sunscreen n’ibindi wirirwanye.
Step 2: isige Eye Cream
Kanda eye cream haze duke ubundi ukoreshe agafuniko kayo kabugenewe wimase munsi y’amaso ujyana ibumoso no hejuru y’ijisho ujyane ibumoso.
Step 3: masa witonze
Irinde gukuba cyane, isige utuje ntakikwirukansa.
Step 4: soza na skincare yawe
Ushobora gukurikizaho indi routine warugiye gukora ya nijoro
Step 5: ku manywa koresha Sunscreen
Koresha yakweli spf 50 wirinde izuba kugira ngo umusaruro eye cream yakaguhaye utaza kuburizwamo kd ni ngombwa cyane kwirinda izuba igihe cyose ukoresha amavuta arimo retinol
Niba uri mushya kuri retinol, yitangire gake gake wirinde kuyivanga nandi ma actives kd byaba byiza ukoze sandwich methods ni ukuvuga ukabanza moisturizer ku ruhu ugakurikizaho product irimo retinol ukwongera ukarenzaho moisturizer
Ninde Yakweli Eye Cream ifitiye umumaro?

Yakweli Eye Cream ni nziza ku yongera muri skincare routine yawe niba uri mukuru ukaba ufite ibi bibazo:
- Puffyness.
- Dark circles.
- Fine lines
- Dull no kugaragara nkunaniwe
- Uruhu kutanyerera cg niba ufite millia
- Uruhu rutegeranye, rukururuka.
- Dehydrated skin ku muzenguruko w’amaso.
Niba ufite sensitive skin, kora patch testing mbere yo kuyisiga, patch testing ni ukubanza ukayisiga nk’inyuma y’ugutwi ukareba ko itakugwa nabi. Irinde kuyikoresha iruhande neza rw’amaso hegereye mw’imbere, wiyikoresha ku ruhu rurwaye, rufite irritation cg Rwangiritse kd hagarika kuyikoresha igihe cyose uzanye irritation.
Niba utwite cg ubiteganya wikoresha icyaricyo cyose kirimo retinol harimo niyi yakweli eye cream.
Ukeneye Yakweli Eye cream watwandikira unyuze kuri iyi link Kanda hano
Baza ikibazo ufite muri comment kuri iyi eye cream tugusubize birambuye



Comments
Post a Comment