Posts

Showing posts from December, 2025

Stretch marks/ amaribori yananiranye uyu niwo muti wayo

Image
  Stretch marks ziterwa n’ibintu bibiri   Gusaduka cg kunanuka cyane kwuruhu ibyo biterwa no kugabanuka cyane kw’ibiro cg kwiyongera kwibiro, gutwita, gukora imyitozo ngororamubiri utabanje kwishyushya, Kugabanuka kubudahangarwa bw’uruhu bitewe no kukoresha za steroids biragenda bigaca intege collagen na elastin bigatuma uruhu rutandukana ubundi ukabona kuruhu haje amaribori  Ni byiza kuvura gitera kurenza kuvura amaribori nko kuba wakwirinda kugabanya ibiro byinshi icyarimwe, niba utwite ukirinda kwongera ibiro o byinshiii, ku bagabo ugakora sport ark ukibuka kubanza kwishyushya, ikindi niba ukoresha amavuta cg imiti ya cortisone cg steroids ni ukuyigabanya  Uburyo 3 wavura amaribori  Koresha za retinoids twabonye, ubu ni uburyo bwizewe cyane bufasha uruhu kwongera collagen gusa niba amaribori yawe ari kuri stage ya 3 y’amaribori asa umweru uzabona impinduka zingana na 40% naho niba amaribori asa pink cg umutuku ushobora kubona improvement ya 80% nibyiza gutrea...

Acne na Purging ni gute wabitandukanya

Image
Skincare products uri kuzikoresha zikagutera ibiheri? Rimwe na rimwe iyo utangiye gukoresha skincare products nshya zishobora ku kuzanira uduheri aritwo twita purging. Reka turebe uko watandukanya ibiheri bisanzwe na purging, turebe purging imara igihe kingana gute, niryari ukwiye kureka iyo product Acne na Purging kubera iki abantu benshi babyitiranya? Igihe cyose ukoresheje product nshya ikagutera ibiheri, ibaze uri izi ni purging cg ni ibiheri bisanzwe kubera ko iyo utabyitayeho cg ubyitiranyije bituma ibiheri bitinda gukira, kuko birashoboka ko hari products wakoresha ikagutera ibiheri bisanzwe kubera wenda hari ingredients mudakorana cg wenda ntizijyanye na skin type yawe, kubyitiranya ushobora kubivura mu buryo butaribwo bikaba bibi kurushaho  Skin purging ni iki? Skin purging ibaho igihe ikorwa rya cells (cells turnover) bigatuma pores zari zirimo imyanda zikora igiheri bikagaragara ku ruhu Purging ntabwo ari igiheri gishya kiri gukorwa ahubwo n’igiheri cyahozeho kiri mu ruh...

Ubuzima nyuma yo gutandukana n’umukunzi

Image
Nyuma yo gutandukana n’umukunzi wawe, what’s next? Icyatumye mutandukana ni inde cyaturutseho? Uwo cyaturutseho wese I know cyabasigiye isomo kandi mwarize ubutaha ntikizasubira. Ubu ikintu cyangombwa gikurikiyeho ni healing process ino proess uramutse uyitwayemo nabi wakwiyangiriza ubuzima. Healing iri mu buryo bubiri    inner and outer mbese ukita kugukira imbere muri wowe ugashira intekerezo kuri gahunda no gukira inyuma ukagaragara neza yaba mu buryo bw’ amafaranga cg uburyo ugaragara si byiza ko wabura umukunzi bikaba impamvu yo gutuma business yawe ifunga cg ugasanga bibaye impamvu zitumye ucupira kandi warahoze uri icyuki.   Ni gute wakwita kuri wowe inyuma?   1.         Fata umwanya utekereze ibyakubayeho, rira, rakara ariko wibuke ko ugomba kubaho kurira bizagufasha kumva uruhutse ariko ntabwo kurira bigomba kugutwara igihe kirekire. Shaka icyo gukora ukunda ihugireho niba ukunda gusoma soma, niba ukunda kwandika Andika. Sh...

Uburyo wahindura skincare routine bitewe na season tugezemo cg bitewe n’igihugu ugiye guturamo.

Image
Buri uko ibihe bihindutse ni uruhu rurahinduka, ibyo rukeneye nabyo bigahinduka. Muri iyi post turareba skincare wakoresha bitewe nuko ibihe bihindagurika, turebe na selfcare wakora zikagufasha kwiyitaho.   Ibihe by’umwaka n’ibine reka turebe ibikenewe muri buri season:   Winter Muri winter haba hakonje cyane akeshi nib wo uruhu rwuma cyane, rugatakaza moisture na hydration ni ingenzi cyane kwita ku bintu byongera hydration hamwe, antioxidants hamwe na sunscreen. -Muri iki gihe koresha cleanser ikora hydration bizakurinda kumara amavuta yose ku ruhu kandi uruhu rugasiga rutumye. -koresha moisturizer iri emollient irimo amavuta aremereye nkama body butter bizagufasha ku locking moisture mu ruhu. Koresha namavuta arimo hyaluronic acid, ceramides na glycerin bizafasha uruhu kutuma. - mu gihe cy’ubukonje gabanya exfoliation kugira ngo uruhu rutuma yikore rimwe mu cyumweru.   Summer Muri summer uruhu rukunze kugira amavuta menshi ni igihe cyo gukora ski...

kubera iki Skincare routine ya nijoro ari ngombwa?

Image
Kwita ku ruhu ntabwo birangira iyo izuba rirenze. Skincare routine ya nijoro ni ingenzi cyane mu gutuma uruhu rwacu rugira ubuzima bwiza. Nijoro turyamye nibwo uruhu rwacu rwisana, nicyo gihe cyiza cyo gukoresha treatments zikiza uruhu kandi zigasubiranya uruhu rwacu. Muri iyi post turavuga zimwe muri treatments wakoresha nijoro bitewe n’ikibazo ufite turanareba akamaro ka routine ya nijoro.   Akamaro ka skincare routine ya nijoro   Nijoro uruhu rwawe ruba ruri muri repair mode. Nibwo uruhu rwisana, nibwo cells nshya zikorwa hakavaho uruhu rwangiritse ku manywa, nijoro nibwo uruhu ruba rworoshye ku buryo buri kimwe wisize kigera kuruhu neza kandi kigakora akazi neza. Gukora routine yawe ya nijoro buri munsi bizagufasha kurwanya kwuma kuruhu, uruhu kuzana ibimenyetso byo gusaza imburagihe no kugira uruhu rudasa hose. Ukuntu routine yawe ya nijoro ikwiye kuba imeze   1.        gukuraho makeup: tangira ukuraho makeup, uzikureho n...

Ingredients uburyo zikora ku ruhu rwawe

Image
Ushobora kuba ubona skincare products ziri hano hanze ukabura iyo ufata niyo ureka, muri ino post turagaruka ku kuntu wamenya ibigize amavuta yawe, turavuga kuri ingredients zikunzwe cyane uburyo zikora nka hyaluronic acids, vitamin c na retinol ubundi wihitiremo niba uzazongera muri routine yawe. Menya ingredients zanditse ku mavuta ukoresha Ni ingenzi cyane kumenya bimwe mu byanditse kuri ingredients zawe hari posts twabivuzemo ariko reka tubigarukeho mu ncamake. Ubundi ibyanditse ku mavuta yawe uko bikurikirana ni nako biba birutanwa niba ingredients itangizwa na aqua ubwo amazi niyo aba agize produts zawe ku kigero kinini, niba hakurikiraho alcohol ubwo nayo niyo ihita ikurikiraho mu bwinshi, ingredients 5 za mbere nizo ziba ari nkinshi mu bigize products jya uzisoma uzimenye neza, eshanu zanyuma nazo ziba ari nke cyane nka 0.5% cg 1% yibigize products yawe.   Tips zagufasha gusoma ibyanditse kuri products ukoresha -Ita kuri actives zigize products yawe zagenewe gukur...

40% by’ubwiza bwawe ni genetics, 40% Yindi ni facial procedures dukoresha indi 20% ni skincare

Image
Yes 20% ni skincare. Uzabona hari abantu badakora skincare ariko skin isa neza, ntibarwara ibiheri, nta eczema, ikindi skin yabo itinda gusaza… kimwe nabandi bafite ubumuga bw’uruhu, abafite sensitive skin, vitiligo nibindi. ibyo ni genetics niko baremwe biranagoye niba ibibazo by’uruhu ufite ari karemano.      Uyu munsi nshaka kukubwira procedures za facial na skincare wakora bikaguha skin nziza, kuko izi facial mbona babakorera muri Kigali zirasetsa. Ubutaha nujya gukoresha facial uzababwire bagukorere zimwe muri izi ni nyinshi ariko naguhitiyemo izo nzi neza zikora akazi. 1.      Botox and fillers Botox ni nziza niba ufite finelines, wrinkles cg indi mirongo yose iri ku ruhu itari gukurwaho vuba na retinol cg izindi antiaging products ukoresha. Dermal fillers zo zifasha cya gihe ufite uruhu runanutse mbese rwiyongereye niba mwabonye neza video kuri story iyo uruhu rwawe ruri kurengaho bamera nkabarukurura/lifting cg bakongeramo hyaluronic acid or co...

Ibintu muri skincare bifatwa nkaho ari ihame ariko bitaribyo/ skincare myths

Image
  Muri iyi si yo kwita ku ruhu usanga hari ibintu abantu bagize ihame kandi bitari ukuri. Muri iyi post turareba ibyo bintu tunerekane ibya nyabyo. 1.     Products zihenze nizo nziza gusa Price ntabwo ariyo igena quality muri skincare hari products ziba zirimo ingredients nziza kandi ugasanga zirahendutse. Hitamo active ingredients nka hyaluronic acids, retinol, vitamin c nizindi abe aribyo wibandaho kurenza kwibanda kuri price. 2.     Natural ingredients nizo nziza kandi zizewe Ntabwo aribyo natural ntabwo ari ukuvuga ko izo ingredients ziri safe cg ari zo zikora, hari natural ingredients zishobora kugufata imyaka kugira ngo zikore hari nizo ushobora gukoresha nizijyane uruhu rwawe. Igihe cyose ukoresheje products runaka jya uyitestinga kugira ngo urebe nib anta ngaruka zagira ku ruhu rwawe. 3.     Oil skin ntakeneye moisturizer Ibi si byo, oil skin nawe akenera hydration, kandi nanone iyo utisize uruhu rukora amavuta menshi...

Bimwe mu bibazo twabajijwe kuri retinol (part 2)

Image
  Retinol ubundi ni iki? Retinol irindi zia ryayo ni vitamin A ikozwe mu buryo butandukanye serum, eye cream, cream cg mu buryo bwa lotion ishobora kandi kuboneka mu buryo bw’imiti na supplements ikaba ifasha mu gutuma uruhu rudasaza vuba, akuraho iminkanyari, akuraho ibiheri byananiranye kwirabura kwa hato na hato guterwa no gukura kw’uruhu. Iyo ugize amahirwe ukabona quality nziza iguha glass skin nziza cyane mbese itinza gukura kw’uruhu rwawe.   Retinol ikoreshwa ite? Retinol ikoreshwa ninjoro kandi ugakoresha gake cyane hagati ya 0.25g kugeza kuri 0.5g mbese gake karahagije bitewe nuburyo uruhu rwawe rutorera retinol ukagakwirakwiza mu maso ari utudomo twinshi ubundi ukaza kwisiga hose (nzabereka uburyo nisiga retinol). Niba aribwo ugitangira gukoresha retinol cg uruhu rwawe rukunze kugira irritation iyo wisize retinol koresha sandwich method kugira ngo bigufashe kugabanya irritation retinol ishobora kukuzanira. Retinol biba byiza kuyisiga ku ruhu rwumye bitari kum...