Stretch marks/ amaribori yananiranye uyu niwo muti wayo

Image
  Stretch marks ziterwa n’ibintu bibiri   Gusaduka cg kunanuka cyane kwuruhu ibyo biterwa no kugabanuka cyane kw’ibiro cg kwiyongera kwibiro, gutwita, gukora imyitozo ngororamubiri utabanje kwishyushya, Kugabanuka kubudahangarwa bw’uruhu bitewe no kukoresha za steroids biragenda bigaca intege collagen na elastin bigatuma uruhu rutandukana ubundi ukabona kuruhu haje amaribori  Ni byiza kuvura gitera kurenza kuvura amaribori nko kuba wakwirinda kugabanya ibiro byinshi icyarimwe, niba utwite ukirinda kwongera ibiro o byinshiii, ku bagabo ugakora sport ark ukibuka kubanza kwishyushya, ikindi niba ukoresha amavuta cg imiti ya cortisone cg steroids ni ukuyigabanya  Uburyo 3 wavura amaribori  Koresha za retinoids twabonye, ubu ni uburyo bwizewe cyane bufasha uruhu kwongera collagen gusa niba amaribori yawe ari kuri stage ya 3 y’amaribori asa umweru uzabona impinduka zingana na 40% naho niba amaribori asa pink cg umutuku ushobora kubona improvement ya 80% nibyiza gutrea...

Acne na Purging ni gute wabitandukanya



Skincare products uri kuzikoresha zikagutera ibiheri? Rimwe na rimwe iyo utangiye gukoresha skincare products nshya zishobora ku kuzanira uduheri aritwo twita purging. Reka turebe uko watandukanya ibiheri bisanzwe na purging, turebe purging imara igihe kingana gute, niryari ukwiye kureka iyo product

Acne na Purging kubera iki abantu benshi babyitiranya?

Igihe cyose ukoresheje product nshya ikagutera ibiheri, ibaze uri izi ni purging cg ni ibiheri bisanzwe kubera ko iyo utabyitayeho cg ubyitiranyije bituma ibiheri bitinda gukira, kuko birashoboka ko hari products wakoresha ikagutera ibiheri bisanzwe kubera wenda hari ingredients mudakorana cg wenda ntizijyanye na skin type yawe, kubyitiranya ushobora kubivura mu buryo butaribwo bikaba bibi kurushaho 

Skin purging ni iki?

Skin purging ibaho igihe ikorwa rya cells (cells turnover) bigatuma pores zari zirimo imyanda zikora igiheri bikagaragara ku ruhu

Purging ntabwo ari igiheri gishya kiri gukorwa ahubwo n’igiheri cyahozeho kiri mu ruhu rwawe

Products zishobora gutuma habaho purging:

✔️Retinoids (retinol, tretinoin)

✔️Chemical exfoliants (AHA, BHA, PHA)

✔️imiti ivura ibiheri nayo ishobora kubitera 

Ni ryari tuvuga ko ari ibiheri bisanzwe

Ibiheri byatewe n’amavuta biba akenshi kuri izi mpamvu: ✔️ni products ziclogginga pore

✔️cg zongera irritation

✔️zangiza uruhu rwo hejuru

Bene ibi biheri bikira aruko uretse izo products

Itandukaniro riri hagati ya purging n’ibiheri bisanzwe

1. Aho biba biri 

Purging:

✔️ purging iza hahantu usanzwe uzana ibiheri urugero ku gahanga, ku matama, akananwa no muri T zones 

Ibiheri bisanzwe:

✔️Biza ahantu utari usanzwe urwara ibiheri 

2. Igihe 

Purging:

✔️Utangira kuyibona nyuma y’iminsi utangiye gukoresha actives

Ibiheri :

✔️Bitangira ako kanya 

3. Bikira mu gihe kingana gute

Purging:

✔️Ubona impinduka nyuma ya 4-6 weeks

✔️Ntabwo byamara amezi 2 bikiri ku ruhu 

Ibiheri

✔️Birakomeza kd bikagenda bikura

(Source: AAD acne treatment guidance)

4. Ubwoko 

Purging:

✔️Duto twumweru cg umukara

✔️Dukira vuba cyane

Ibiheri :

✔️Binini, biryana

✔️Bikira aruko uhagaritse izo products

Niba usanze ari purging wakora iki?

✔️ wikwongera muri routine yawe izindi products

✔️karaba cleanser nziza yoroheje 

✔️koresha neza sunscreen yawe 

✔️moisturizer/face cream ni ngombwa izagufasha guha imbaraga uruhu rwo hejuru 

Niba ari ibiheri bisanzwe:

✔️gabanya products ukoresha

✔️koresha moisturizer zikungahaye kuri hydration ingredients nka ceramides, hyaluronic…

✔️wimena igiheri kuko ku kimena byatuma biba byinshi 

✔️hagarika iyo products 

Niba purging ubona idasanzwe

Reka gukoresha iyo products niba:
✔️uruhu wumva ruri gushya, wokerwa 
✔️uruhu niba rwambyimbye 
✔️ibiheri byabaye binini kd biryana 

✔️niba purging yarengeje ukwezi itarakira 

Ibyo bimenyetso biba bigaragaza ko habayeho irritation atari purging yabayeho

Purging ni iyi gihe gito naho ibiheri byo bitinda gukira, kumenya ku bitandukanya bizafasha kurinda uruhu rwawe igihe byakubayeho

Siga comment yawe tuzagusubize birambuye 

Comments

Popular posts from this blog

Ni iki gitera ibiheri? Ni gute wa bivura

Isano riri hagati yo kwoga isabune mbi no kurwara ibiheri

AHA & BHA Exfoliating Toner yoroheje yagenewe guha uruhu umucyo n’ubunyereri budasanzwe