Stretch marks/ amaribori yananiranye uyu niwo muti wayo

Image
  Stretch marks ziterwa n’ibintu bibiri   Gusaduka cg kunanuka cyane kwuruhu ibyo biterwa no kugabanuka cyane kw’ibiro cg kwiyongera kwibiro, gutwita, gukora imyitozo ngororamubiri utabanje kwishyushya, Kugabanuka kubudahangarwa bw’uruhu bitewe no kukoresha za steroids biragenda bigaca intege collagen na elastin bigatuma uruhu rutandukana ubundi ukabona kuruhu haje amaribori  Ni byiza kuvura gitera kurenza kuvura amaribori nko kuba wakwirinda kugabanya ibiro byinshi icyarimwe, niba utwite ukirinda kwongera ibiro o byinshiii, ku bagabo ugakora sport ark ukibuka kubanza kwishyushya, ikindi niba ukoresha amavuta cg imiti ya cortisone cg steroids ni ukuyigabanya  Uburyo 3 wavura amaribori  Koresha za retinoids twabonye, ubu ni uburyo bwizewe cyane bufasha uruhu kwongera collagen gusa niba amaribori yawe ari kuri stage ya 3 y’amaribori asa umweru uzabona impinduka zingana na 40% naho niba amaribori asa pink cg umutuku ushobora kubona improvement ya 80% nibyiza gutrea...

Menya skin type yawe, ni oil, dry, normal, combination cg sensitive?

 




Menya neza skin type yawe ureke gukoresha amavuta atari ayawe kuko bishobora gutuma uruhu rwawe rwangirika

Kubera iki kumenya skin type yawe ari ngombwa

Iyo ukoresheje amavuta atajyanye n’uruhu rwawe niyo mpamvu nyamukuru itera benshi ibiheri, ama irritation hamwe nama dark spots

Ubundi skin type tuyitandukanya tugendeye kuri ibi bintu:

  • Amavuta uruhu rukora/ Oil (sebum) production

  • Uruhu amazi rufite/ Hydration levels

  • Imbaraga uruhu rwo hejuru rufite/ Barrier strength

Skin types zirimo amoko 5

1. Oil skin

Ibiranga uru ruhu:

  • Kuyagirana 

  • pores nini

  • Kugira ibiheri bya hato na hato

Oily skin ikora amavuta menshi ariko nanone hari igihe uruhu rushobora kwuma rukaba dehydrated ukaba wabyitiranya ukagira ngo ufite dry skin (tuzabivugaho birambuye)

2. Dry Skin

ibiranga uru ruhu:

  • Kwumva uruhu rwegeranye cyane (nka kuriya iyo wisize isabune ugatinda kuyikaraba kuriya uba wiyumva)

  • Gushishuka

  • Kugira uruhu rutanoze (rough texture)

Dry skin igira amavuta make cyane, bene ino skin type isaza vuba na barrier/ uruhu rwo hejuru rwangirika vuba iyo rutitaweho

3. Combination Skin

Ibiranga ino skin type :

  • Kugira oily mu bice bikoze inyuguti ya T/T-zone (ku gahanga, izuru, na kana wa)

  • Kugira dry skin cg normal skin ku matama

Abantu benshi bagira ino skin type kd ninayo skin type igoye kuyitaho

4. Normal skin

Twese iyo tukiri abana tuba dufite iyo skin type ark iyo dukura irahinduka, ni skin type ifitwe na bake idakunda kugira ibibazo by’uruhu 

Ikiza kubwira ko ufite iyi skin type nuko uruhu ruba rugira amavuta n’amazi ari balanced (si menshi si namaze)

4. Sensitive Skin

Ikiranga uru ruhu:

  • Kwumva uruhu rwokera

  • Uruhu gutukura

  • Amavuta menshi ukoresheje bwa mbere abanza ku kugiraho ingaruka

Sensitive skin ni condition si skin type ni condition kandi buri skin type yagira iki kibazo, mbese ushobora kugira oil iri sensitive, wagira dry iri sensitive…

Ni gute wamenya skin type yawe (kora uno mwitozo woroshye)

1. Karaba mu maso na cleanser yoroheje

2. Ntiwisige ikintu icyaricyo cyose 

3. Tegereza iminota 30 cg isaha 

Ngaho suzuma ibi bikurikira:

  • Niba uyagirana → ufite oil skin

  • Uruhu niba rwegeranye cyane → dry skin

  • Hamwe ufite amavuta ahandi harumye → combination

  • Nta mavuta ntanubwo rwumye→ normal skin

Kubera iki skin type rimwe na rimwe zihinduka

Skin type zihinduka kubera:
  • Season turimo (ubushyuhe, ubukonje)

  • Ama hormones

  • Gukora over -exfoliation

  • Gukoresha products zitari izawe

Skincare kugira ngo ikugirire umumaro ni uko ubanza kumenya skin type yawe naho kugendana na trends ntacyo byagufasha

Wifuza kumenya neza uko wakwita kuri skin type yawe n’ibyo udakwiye gukoresha bitajyanye n’uruhu rwawe wareba ino video 


Siga comment yawe tuzagusubize birambuye,wifuza kujya ubona izi posts buri uko dupostinze wasiga e-mail yawe akanda aho hibara Get notified

Comments

Popular posts from this blog

Ni iki gitera ibiheri? Ni gute wa bivura

Isano riri hagati yo kwoga isabune mbi no kurwara ibiheri

AHA & BHA Exfoliating Toner yoroheje yagenewe guha uruhu umucyo n’ubunyereri budasanzwe