Stretch marks/ amaribori yananiranye uyu niwo muti wayo
Niba uri umukunzi wa skincare ntakuntu waba utarumva ukuntu ingredients nka vitamin c bavuga ko ari antioxidant zirinda uruhu kwangizwa na free radicals. Ariko se uba wumva mu byukuri icyo bashaka kuvuga? muri iyi posts reka tuvuge birambuye free radicals na antioxidants turebe icyo ubushakashatsi buzivugaho.
Turaza no kureba free radicals uburyo zangiza uruhu n’uburyo antioxidants ziburizamo izo free radicals ntizikomeze kutwangiriza.
Free Radicals ni iki?
Free radicals ni molecules zijyanye ziba zigizwe na electron zinyuranye, kd mu busanzwe electron zikunda kubaho ari ebyiri ebyiri + _ (uzafate amabuye yiradiyo uhuze ++ urebe ukuntu imwe izashaka gukurura indi) nizi electrons nazo iyo zinyuranye imwe iba ishaka kwiba indi electron kugira ngo ibone ngenzi yayo.
Mu ruhu,free radicals zikorwa nibi bikurikira:
Imirasire y’izuba iri mu mpamvu nyamukuru ituma hakorwa icyo twita reactive oxygen species (ROS), iyi nimwe muri free radicals zigenzi cyane iyo ibaye nyinshi ikora oxidative stress. Oxidative stress ni nk’umugese urabona iyo icyuma gihuye n’umwuka ukuntu gishenga na OS nayo iragenda igakamura ibinure byacu, ikangiza collagen hamwe na DNA niyo mpamvu tugomba kwirinda ko iba nyinshi dukoresha antioxidant kugira ngo uruhu rudasaza vuba, cg ngo ruzane amabara adasobanutse (reka dukomeze na topic yacu)
Ushaka gusoma birambuye ibyo research ivuga kuri oxidative stress sura (Journal of Investigative Dermatology)
Ni gute Free Radicals zangiza uruhu
Iyo free radicals zitangiye kurwana na serire zigize uruhu rwacu (skin cells) zishobora kwangiza:
1. Barrier Lipids (ibinure)
Free radicals zoxidizinga (zikora umugese) ku binure kd twiga skin barrier twabonye ko iyo dutakaje ibinure, amazi ari mu ruhu araducika kd biba byoroshye kwatakwa n’imyanda iyariyo yose yagera ku ruhu
2. Proteins nka Collagen
Zikora enzymes yitwa matrix metalloproteinases (MMPs) igenda ikarya collagen yacu bigatuma uruhu rucika intege, rukananuka, kd rukazana iminkanyari
3. DNA
oxidative stress iyo ibaye nyinshi yangiza DNA 🧬 bikaba byatuma cells ubwazo zavamo cancer y’uruhu nyuma y’igihe kirekire
Urwo ruhererekana rwizongaruka rushobora gukomeza kugeza habonetse ikintu kiruca intege aricyo “antioxidant”
Antioxidants ni iki?
Antioxidants ni molecules zifasha ku neutraliza (kuburizamo) free radicals aho zigenda zitanga za electron free radicals ziri gushaka kd ikazitanga igakomeza igakomera bwuma ntibe unstable
Iyo antioxidant ziri gutanga electron ntabwo zitangiza urundi rugamba rwo kwangiza uruhu ahubwo zirarurinda
Muri skincare, izi nizo antioxidants zizwi zinakunzwe:
Uburyo Vitamin C inetraliza Free Radicals
Vitamin C ni imwe muri antioxidants yizweho cyane, ibigenza ite:
Muri research yanditswe ku rubuga rwa Journal of Clinical and Aesthetic Dermatology nahandi abaganga bemeza ko vitamin c yisigwa ifite ino mimaro:
Icyitonderwa: ntabwo antioxidant zisimbura sunscreen ahubwo zirinda ko uv ko zatwangiza ark ubwayo ntabwo zakumira imirasire yose, kd ikindi gukoresha vitamin c yonyine bishobora ku kwongera amabara ku ruhu aho kuyakurinda
Reka ubutaha tuzarebe part 2 ino post itaza kuba ndende, tuzareba free radicals na hyperpigmentation, antioxidants zikorana,…
Reba video iri hepfo urebe uburyo vitamin c zica intege free radicals
Comments
Post a Comment