Stretch marks/ amaribori yananiranye uyu niwo muti wayo

Image
  Stretch marks ziterwa n’ibintu bibiri   Gusaduka cg kunanuka cyane kwuruhu ibyo biterwa no kugabanuka cyane kw’ibiro cg kwiyongera kwibiro, gutwita, gukora imyitozo ngororamubiri utabanje kwishyushya, Kugabanuka kubudahangarwa bw’uruhu bitewe no kukoresha za steroids biragenda bigaca intege collagen na elastin bigatuma uruhu rutandukana ubundi ukabona kuruhu haje amaribori  Ni byiza kuvura gitera kurenza kuvura amaribori nko kuba wakwirinda kugabanya ibiro byinshi icyarimwe, niba utwite ukirinda kwongera ibiro o byinshiii, ku bagabo ugakora sport ark ukibuka kubanza kwishyushya, ikindi niba ukoresha amavuta cg imiti ya cortisone cg steroids ni ukuyigabanya  Uburyo 3 wavura amaribori  Koresha za retinoids twabonye, ubu ni uburyo bwizewe cyane bufasha uruhu kwongera collagen gusa niba amaribori yawe ari kuri stage ya 3 y’amaribori asa umweru uzabona impinduka zingana na 40% naho niba amaribori asa pink cg umutuku ushobora kubona improvement ya 80% nibyiza gutrea...

Ni ukubera iki uruhu rwawe ruba brighter iyo ukoresheje hyaluronic acid (HA)


Abantu benshi iyo batangiye gukoresha Hyaluronic acid uruhu ruhita rutangira gucya, ukabona rusa nkaho rubaye rushyashya, rukangutse rugatangira kwakira ibindi wisiga hari nabandi bahita babona ko bibeshye kuri skin type yabo ugasanga waruzi ko ufite dry skin kandi ufite oil skin ariko kuko uruhu rwari dehydrated wasaga nkufite dry skin

Reka turebe impamvu zituma hyaluronic acid ikora ibyo byose



Hyaluronic acid ntabwo itukuza mu busanzwe ni amazi dusanganywe mu ruhu, urabona kuriya ugira igisebe kikavamo amazi ariya mazi niyo hyaluronic acid, iyo ukoresheje HA ukabona uruhu rurakeye kurusha kera akenshi biba biterwa nuko uruhu rwabonye amazi (hydration ihagije)


1. Hyaluronic Acid ituma uruhu rwacu rubona hydration kugera mw’imbere cyane mu ruhu 


Hyaluronic acid ni humectant ifasha gukurura amazi no kuyegeranya, ayo mazi ishobora kuyakurura iyakuye mu mwuka cg ikayakura imbere mu mubiri


  • Molecule zigize HA zifite ubushobozi bwo kugumana umwimerere wayo inshuro zirenze 1000 ziri mu mazi
  • Ayo mazi (HA) aragenda akaziba icyuho kiri hagati mu ma cells agize uruhu rwacu

Ibyo bigatuma:

Uruhu ruba hydrated ukabona rurarabagirana kuko ruba rwakira urumuri mu buryo bworoshye bigatuma ukubonye abona uruhu rukeye kandi rufite ubuzima bwiza

Ibyo mvuze wabisanga:

(American Academy of Dermatology (AAD) – Humectants and skin hydration)


2. Uruhu ruri hydrated rukora reflection ku rumuri


Uruhu ruri dry ruba:

  • Urukoraho ukwumva nitrites ruba rufite texture iri rough
  • Ruba ruvuvuka ukabona rushishuka ruriho ibintu by’umweru
  • Ntiruba rusa hose iyo rutitaweho


Ibyo bituma niyo urumuri rukubise ku ruhu rugaragara nkurwapfubye


Naho iyo HA iruhaye hydration:

  • Uruhu hejuru ruba smooth rukanyerera
  • Urumuri rwakubitaho rugakora reflection

Ibyo bituma iyo wirebye ubona uruhu ruba ruri bright nubwo rwaba rudasa hose

Ni physic iba iri mu kazi ntabwo ari ukwitukuza!


3. HA ibyibushya uruhu (Plumper Skin) bigatuma rugaragaza itoto


HA yongera plumpiness ibifashijwemo nuko yongera amazi mu ma cells agize uruhu rwacu

Uruhu ruri plump:

  • Rugaragara nkurudacitse intege, rwegeranye ukuntu
  • Rukuraho imirongo yatewe no kubura amazi (fine dehydration lines)
  • Rugaragara nkurudakuze

Uku kwegerana kw’uruhu nakwo gutuma uruhu rugira glow y’umwimerere idafite akavuyo😆


Ushaka gusoma aho nabikuye (source):

Journal of Clinical and Aesthetic Dermatology – HA and skin viscoelasticity

4. HA ituma skin barrier igira ubuzima bwiza

Hydration iha imbaraga uruhu rwo hejuru (epidermis) ari nayo twita skin barrier kuko iturinda ko mu ruhu hinjirwamo ni ikintu icyaricyo cyose 

Barrier yawe iyo ifite ubuzima bwiza:

  • Bigabanya transepidermal water loss (TEWL), TeWL ku musozo ndaguha video igusobanurira neza ibyaribyo
  • Birinda ama irritation
  • Igabanya gupfuba kw’uruhu bigatuma uruhu rutagaragara nkurwishwe na stress

Iyo barrier ifite ubuzima kd iri gukora neza uruhu rugaragara neza rukana glowinga


Source:

International Journal of Cosmetic Science – Skin barrier and hydration

5. Hydration igabanya Dullness iterwa nuko uruhu nta mazi ruba rufite (Dehydration)

Ikintu wamenya nuko:

  • HA ntabwo igabanya melanin
  • Ntabwo ivura hyperpigmentation ako kanya

Icyo ikora ikuraho gupfuba (dullness), kd ukwo gupfuba nikwo gutuma:

  • Niba uri igikara kigaragara nkigifite irindi bara risa ukuntu cg ugasanga urasa nkunaniwe
  • Dullness niyo ituma ibara ryose ry’uruhu waba ufite risa nkaho ritisiga (amavuta adafata urwo ruhu)

Iyo ikibazo cya dehydration gikemutse niho usanga ibara ry’uruhu rwawe riri gupika



6. Kubera iki uruhu ruhita rugaragaza brightness ako kanya


Izindi active ingredients akenshi zifata igihe kugira ngo zikore ark ingredients zitanga hydration nka HA zo zitanga results ako kanya, cg mu minsi mike uyikoresheje bitewe n’ingano y’amazi uruhu rwari watakaje

Niyo mpamvu abenshi bahita batangira kuvuga:

“Uruhu rwanjye rwahise rucya”


Uko gucya ni hydration 

Niba ushaka kumenya byinshi kuri HA uko ikorwa ngo imere nkiyo dusanganywe mu ruhu, uko itanga osmotic pump benefit bigatuma uruhu rwo hejuru rworoha bigatuma ibindi ukoresha bitanga umusaruro, niba ushaka kumenya guhitamo hyaluronic acids nziza mbese ingredients zigomba kuba ziyigize reba iyo video iraho hasi twayivuzeho birambuye 





Comments

Popular posts from this blog

Ni iki gitera ibiheri? Ni gute wa bivura

Isano riri hagati yo kwoga isabune mbi no kurwara ibiheri

AHA & BHA Exfoliating Toner yoroheje yagenewe guha uruhu umucyo n’ubunyereri budasanzwe