Stretch marks/ amaribori yananiranye uyu niwo muti wayo
Stretch marks ziterwa n’ibintu bibiri
- Gusaduka cg kunanuka cyane kwuruhu ibyo biterwa no kugabanuka cyane kw’ibiro cg kwiyongera kwibiro, gutwita, gukora imyitozo ngororamubiri utabanje kwishyushya,
- Kugabanuka kubudahangarwa bw’uruhu bitewe no kukoresha za steroids biragenda bigaca intege collagen na elastin bigatuma uruhu rutandukana ubundi ukabona kuruhu haje amaribori
Ni byiza kuvura gitera kurenza kuvura amaribori nko kuba wakwirinda kugabanya ibiro byinshi icyarimwe, niba utwite ukirinda kwongera ibiro o byinshiii, ku bagabo ugakora sport ark ukibuka kubanza kwishyushya, ikindi niba ukoresha amavuta cg imiti ya cortisone cg steroids ni ukuyigabanya
Uburyo 3 wavura amaribori
- Koresha za retinoids twabonye, ubu ni uburyo bwizewe cyane bufasha uruhu kwongera collagen gusa niba amaribori yawe ari kuri stage ya 3 y’amaribori asa umweru uzabona impinduka zingana na 40% naho niba amaribori asa pink cg umutuku ushobora kubona improvement ya 80% nibyiza gutreatinga amaribori atari yagera kuri stage 3
- Uburyo bwa kabiri ni ugukoresha oils nka argan oil, avocado oil, jojoba, passion fruits na centella asiatica herbs nizindi zikungahaye kuri vitamin c, e , icyo zifasha zongera collagen kd nanone ni antioxidant zifasha umubiri wawe guhangana na free radicals zishobora kwangiza uruhu rwawe, izi oils zitanga results kuri yamaribori akiri mato asa umutuku cg pink naho iyo ari amaribori yakuze asa umweru ushobora kutabona impinduka iyariyo yose, oil ni nziza cyane ku bantu batwite niba utwite ushobora gutangira ubu uzikoresha gusa ugomba nanone kumenya ko hari ubwo zitagufasha bitewe wenda nuburyo ibiro byawe biziyongera muri trimester ya 3 wenda kubyara
- Uburyo bwa 3 bwo gukuraho amaribori ni ugukoresha za facials cg gukoresha medical devices ninabwo buryo bwiza bukora urugero nko kuba wakoresha derma roller uruhu bamera nkabari kurutobora mugihe uri gukira na collagen ikagenda yikora twarabisobanuye mu buryo burambuye turi kwiga collagen, ubundi buryo ni ugukoresha laser nka fractional, cold laser, hari nindi laser bakoresha imirasire y’izuba ya UVB bigatuma uruhu rukora melanin ibara ry’umukara bigatuma ry’abara ry’amaribori rivaho, ubundi buryo bwa nyuma ni ugukoresha CO2 injection aho bongera muruhu rwawe carbon dioxide aho hantu ufite amaribori bigatuma umubiri ubona oxygen ihagije n’amaraso agatembera neza muri ibyo bice
Nizere ko ino summary hari ikintu ibigishije, ku bashaka kumenya amaribori mu buryo burambuye nimbona akanya nzicara stretch marks nyivugeho
Andika muri comment igitekerezo cg ikindi kibazo cy’uruhu ushaka ko tuzakubwira mu buryo burambuye

Comments
Post a Comment