Stretch marks/ amaribori yananiranye uyu niwo muti wayo

Image
  Stretch marks ziterwa n’ibintu bibiri   Gusaduka cg kunanuka cyane kwuruhu ibyo biterwa no kugabanuka cyane kw’ibiro cg kwiyongera kwibiro, gutwita, gukora imyitozo ngororamubiri utabanje kwishyushya, Kugabanuka kubudahangarwa bw’uruhu bitewe no kukoresha za steroids biragenda bigaca intege collagen na elastin bigatuma uruhu rutandukana ubundi ukabona kuruhu haje amaribori  Ni byiza kuvura gitera kurenza kuvura amaribori nko kuba wakwirinda kugabanya ibiro byinshi icyarimwe, niba utwite ukirinda kwongera ibiro o byinshiii, ku bagabo ugakora sport ark ukibuka kubanza kwishyushya, ikindi niba ukoresha amavuta cg imiti ya cortisone cg steroids ni ukuyigabanya  Uburyo 3 wavura amaribori  Koresha za retinoids twabonye, ubu ni uburyo bwizewe cyane bufasha uruhu kwongera collagen gusa niba amaribori yawe ari kuri stage ya 3 y’amaribori asa umweru uzabona impinduka zingana na 40% naho niba amaribori asa pink cg umutuku ushobora kubona improvement ya 80% nibyiza gutrea...

Ibintu muri skincare bifatwa nkaho ari ihame ariko bitaribyo/ skincare myths

 


Muri iyi si yo kwita ku ruhu usanga hari ibintu abantu bagize ihame kandi bitari ukuri. Muri iyi post turareba ibyo bintu tunerekane ibya nyabyo.

1.    Products zihenze nizo nziza gusa

Price ntabwo ariyo igena quality muri skincare hari products ziba zirimo ingredients nziza kandi ugasanga zirahendutse. Hitamo active ingredients nka hyaluronic acids, retinol, vitamin c nizindi abe aribyo wibandaho kurenza kwibanda kuri price.

2.    Natural ingredients nizo nziza kandi zizewe

Ntabwo aribyo natural ntabwo ari ukuvuga ko izo ingredients ziri safe cg ari zo zikora, hari natural ingredients zishobora kugufata imyaka kugira ngo zikore hari nizo ushobora gukoresha nizijyane uruhu rwawe. Igihe cyose ukoresheje products runaka jya uyitestinga kugira ngo urebe nib anta ngaruka zagira ku ruhu rwawe.

3.    Oil skin ntakeneye moisturizer

Ibi si byo, oil skin nawe akenera hydration, kandi nanone iyo utisize uruhu rukora amavuta menshi kuko uruhu ruba ruri kwirwanaho kuko rwabuze moisture. Niba ufite oil skin, koresha moisturizer yoroheje, iri non comedogenic urebe idaclogging pores.

4.    Ntabwo ukeneye sunscreen mu gihe cy’imvura

Ibi ntabwo ari byo kuko 80% bya uv rays zishobora kuva mu gicu, zikatugeraho kandi zikagira ingaruka ku ruhu rwacu. Sunscreen ni ngombwa guhozaho ukirinda zimwe mu ngaruka z’imirasire y’izuba harimo kuba uruhu rwa kwuma, rugatakaza ubwiza, rukazaho iminkanyari, rimwe na rimwe rukakurya tutibagiwe ko ushobora no kurwara melanoma (cancer y’uruhu).

5.    Guscrubbinga bivura ibiheri kandi bituma ugira uruhu rwiza.

Guscrubbinga mu maso si byiza bishobora kwica uruhu rwawe rwo hejuru, niba unafite acne prone skin cg usanzwe ufite ibiheri bishobora kuba bibi kurushaho. Ikintu ukeneye mu mwanya wa scrub ni ugukora cleansing ubundi ugakoresha exfoliation toner irimo AHAs na BHAs.

6.    Ushobora gukuraho pores zikabura burundu

Pores nini ziterwa na genetics, pores wagabanya ubunini bwazo ariko ntabwo wazikuraho burundu. Kuzigabanya koresha ingredients zikora hydration na salicylic acids bizatuma zitagaragara cyane.

7.    Kugira cg gukoresha products nyinshi bivuze ko aribwo uzabona results nziza

Ushobobora kugira products nke g gukoresha nke kandi ukagira uruhu rwiza urugero retinol uba ugomba gukoresha gake cyane inyinshi ishobora no kugutera ikibazo, uruhu rukenera kumenya icyo urukeneye ukabanza ukakicyataho ukabona kujya kuri stage yo kurimbisha uruhu. Kandi wite ku gukoresha products ziri heavy mu bukonje nizoroheje mugihe cy’ubushyuhe.

8.    Umuntu ufite ibiheri yareka gukoresha moisturizer

Acne prone skin nabo moisturizer ni ngombwa kuko kureka moisturizer bishobora gutuma amavuta aba menshi ibiheri bikiyongera. Koresha oil free moisturizer kandi ujye unakora exfoliation.

9.    Kunywa amazi birahagije bituma uruhu ruba hydrated

Kunywa amazi bitanga body hydration ntabwo bitanga skin hydration, hydration yisigwa ni ingenzi cyane ifasha uruhu kuba hydrated no gutuma uruhu rwo hejuru ruhorana ubuzima bwiza. Koresha serums na moisturizer zirimo ingredients nka hyaluronic acids, ceramides, snail nizindi ingredients zitanga hydration.

10.tanning beds ziri safe igihe zitaguteye ubushye

Amahirwe iwacu muri Africa izi tanning beds ntizihaba, ni udutanda uryamaho turiho imirasire ya uva na uvb, abantu badukundira ko duhita tuguha glow yako kanya gusa natwo dushobora kugutera cancer y’uruhu no kuba uruhu rwasaza vuba. Niba ushaka glow yako kanya ushobora gukoresha sunscreen zirahari wisiga ugahita ubona uruhu ruhise rucya ako kanya.

Ni gute wakwirinda ibihuha?

Mbere yo kwemera ikintu runaka kigezweho jya ubanza ushake aho cyaturutse, reba icyo scientist bakivuzeho, urebe reviews n’ubuhamya, rekana nibintu byo kugendana trends kandi ushishoze nubona products ivugako ikora miracles nta products ikora ibitangaza ibaho nubwo tubyandika kuri products.

 

Tubwire muri comments niba izi myths wajyaga uzumva nizereko ubu ubonye icyo uzajya usubiza umuntu ukizigenderaho, kandi wibuke ko kumenya ibyo wisiga numwanya wabyo aribyo bikora muri skincare kandi bizagufasha kugira uruhu rufite ubuzima bwawe.

 

Comments

Popular posts from this blog

Ni iki gitera ibiheri? Ni gute wa bivura

Isano riri hagati yo kwoga isabune mbi no kurwara ibiheri

AHA & BHA Exfoliating Toner yoroheje yagenewe guha uruhu umucyo n’ubunyereri budasanzwe