Stretch marks/ amaribori yananiranye uyu niwo muti wayo

Image
  Stretch marks ziterwa n’ibintu bibiri   Gusaduka cg kunanuka cyane kwuruhu ibyo biterwa no kugabanuka cyane kw’ibiro cg kwiyongera kwibiro, gutwita, gukora imyitozo ngororamubiri utabanje kwishyushya, Kugabanuka kubudahangarwa bw’uruhu bitewe no kukoresha za steroids biragenda bigaca intege collagen na elastin bigatuma uruhu rutandukana ubundi ukabona kuruhu haje amaribori  Ni byiza kuvura gitera kurenza kuvura amaribori nko kuba wakwirinda kugabanya ibiro byinshi icyarimwe, niba utwite ukirinda kwongera ibiro o byinshiii, ku bagabo ugakora sport ark ukibuka kubanza kwishyushya, ikindi niba ukoresha amavuta cg imiti ya cortisone cg steroids ni ukuyigabanya  Uburyo 3 wavura amaribori  Koresha za retinoids twabonye, ubu ni uburyo bwizewe cyane bufasha uruhu kwongera collagen gusa niba amaribori yawe ari kuri stage ya 3 y’amaribori asa umweru uzabona impinduka zingana na 40% naho niba amaribori asa pink cg umutuku ushobora kubona improvement ya 80% nibyiza gutrea...

Ingredients uburyo zikora ku ruhu rwawe

Ushobora kuba ubona skincare products ziri hano hanze ukabura iyo ufata niyo ureka, muri ino post turagaruka ku kuntu wamenya ibigize amavuta yawe, turavuga kuri ingredients zikunzwe cyane uburyo zikora nka hyaluronic acids, vitamin c na retinol ubundi wihitiremo niba uzazongera muri routine yawe.

Menya ingredients zanditse ku mavuta ukoresha

Ni ingenzi cyane kumenya bimwe mu byanditse kuri ingredients zawe hari posts twabivuzemo ariko reka tubigarukeho mu ncamake. Ubundi ibyanditse ku mavuta yawe uko bikurikirana ni nako biba birutanwa niba ingredients itangizwa na aqua ubwo amazi niyo aba agize produts zawe ku kigero kinini, niba hakurikiraho alcohol ubwo nayo niyo ihita ikurikiraho mu bwinshi, ingredients 5 za mbere nizo ziba ari nkinshi mu bigize products jya uzisoma uzimenye neza, eshanu zanyuma nazo ziba ari nke cyane nka 0.5% cg 1% yibigize products yawe.

 

Tips zagufasha gusoma ibyanditse kuri products ukoresha

-Ita kuri actives zigize products yawe zagenewe gukuraho ikibazo runaka ufite.

-ita kuri ingredients 5 za mbere urugero niba alcohol iri muri 5 za mbere ukaba ufite dry skin ushobora kwisanga uruhu rwawe ruri kwuma cyane.

-ita kuri ingredients zihera nizo zibamo fragrance, nizindi chemicals zidakorana nuruhu rwawe niba ufite sensitive skin.

-niba ufite sensitive skin, itondere products ifite ingredients list ndende kuko niho uzasanga zimwe muri chemicals, fragrance,preservatives zitera uruhu rwawe irritation.

-ita ku magambo yandi yanditse imbere kuri products nka non-comedogenic biba bivuze ko ntabintu birimo byazibya utwengeruhu/pores, izanditseho oil free nazo ziba zigizwe n’amazi nizindi ingredients zitazibya uruhu, na hypoallergenic biba bivuze ko amahirwe yo kukuzanira allergy ari nke ziba nziza kuri sensitive skin no ku ruhu rw’abana.

 

Akamaro ka active ingredients

Active ingredients zishirwa mu mavuta kugira ngo zikemure ikibazo runaka urugero nko gukiza ibiheri, hyperpigmentation, iminkanyari, uruhu rwumye cyane nibindi. Reka turebe zimwe muri active zikunzwe, akamaro kazo na bimwe mu bibazo zishobora gutera uruhu rwawe.

 

1.      Hyaluronic acids

HA ni imwe mu bintu biri natural biba mu ruhu rwacu gusa uko dukura niko igenda igabanuka, akamaro kayo kanini ni ugutuma uruhu ruhora rutoshye rufite moisture ihagije. HA ni humectants ifite ubushobozi bwo gukura umwuka mu bidukikije ikabizana mu ruhu rwacu.

Akamaro ka HA

-itanga hydration bigatuma uruhu ruhora rutoshye kandi rugaragara ko rugifite itoto mbese rudakuze.

-HA igabanya iminkanyari nindi mirongo yose iri ku ruhu kuko ifasha mu gutuma uruhu ruba smooth mbese ifasha mu gutuma uruhu runyerera.

-ifasha mu ku repairing skin barrier. Skin barrier ni uru ruhu rwo hejuru, uru turebesha amaso, uru ruhu rwo hejuru ni rwo ruturinda imyanda yose iba mu bidukikije iyo warwangije kubera gukoresha products mbi biba byoroshye cyane kuba ama bacteri, microbe, amavumbi yajya aza ku ruhu rwawe ugasanga urwaye izindi ndwara z’uruhu.

Side effects za HA

-mu gihe cy’ubushyuhe ishobora kutagira icyo igufasha kuko ishobora kwohereza moisture imbere cyane mu ruhu igihe ibona ukeneye hydration nyinshi. Uburyo bwiza wakoresha mu gihe cy’ubushyuhe ni ugukoresha humectant na occlusive ugasealinga ya hydration HA iba yaguhaye.

Occlusives urugero ni face oils cg ama butter. Wisiga HA yawe ukarenzaho ibindi ukoresha ugasoreza kuri face oils.

-muzindi side effects nuko HA kuri bamwe nikorana na skin zabo hari abo itera allergy.

 

2.      Retinol

Retinol ni vitamin A izwi mu kwongera ikorwa rya cells nshya zigize uruhu rwacu no kwongera uruhu collagen. Ibi bifasha mu gutuma uruhu ruba rushya ikanakuraho ibimenyetso byo gusaza kw’uruhu.

Akamaro ka retinol

Mbere na mbere mbanze nkusabe niba ufite imyaka 30+ ndagusaba niba udakoresha retinol ihangane uyongere muri budget yawe y’ukwezi gutaha. Ushobora no kuba utarageza iyo myaka ariko ukaba ufite imirongo ku gahanga, ku mazuru no ku munwa ibyo ni ibimenyetso by’uko ukeneye retinol.

-retinol ni antiaging ifasha gukuraho imirongo iri ku ruhu, retinol iyo umaze kuyimenyera iguha glass skin itikoraho. Niba mujya mubona video mukabona umuntu afite skin irambuye neza imurika, retinol na dermaplaning niryo banga bakoresha. Uburyo wagira glass skin nzabigarukaho.

- retinol ifasha gukuraho bya biheri byananiranye kuko ifasha mu gukuraho dead skin cells zizibya utwengeruhu. Nujya kwivuza ibiheri bakakwadikira tretinoin ntibizagutungure ngo wumve bakwandikiye ibikuraho wrinkles kandi urwaye ibiheri.

-retinol ifasha mu gutuma uruhu rusa hose kuko ikuraho ibimenyetso byo gukura. Iyo turi gukura usanga uruhu ruta ibara, ugasanga agahanga gasa ukwako, amatama ukwayo, mbese ukabona ntanjyana nanjye iyo ntwite cg ndi kwonsa uruhu rurirabura cyane kubera hormonal imbalance ariko iyo nshoje kwonsa nkatangira gukoresha retinol igikara cyanjye gihita kiba chocolate. Nubona video zanjye ukabona nsa igikara cyinshi ahandi ndi kuba chocolate, ubwo uzamenyeko retinol iri mu kazi kose, retinol yongera confidence.

 

Side effects za retinol

-retinol iyo ukiyitagira uruhu rutarayimenyere ikuzanira irritation, uruhu rimwe rukuma, rukakurya, rugatukura,rugashishuka, mbese retinol iyo ukiyitangira ni isereri pe!

- retinol yongera ibyago byo gutwikwa n’izuba, niba udakoresha sunscreen nziza rekana na retinol naho ubundi ushobora kwisanga ufite ikibara mu maso.

- amategeko menshi, niba utarasoma ibijyanye na retinol fata akanya kawe usome unyuze kuri iyo link, retinol ifite amategeko menshi harimo kuyitangira gake gake rimwe cg kabiri mu cyumweru ukazagenda wongera uko uruhu ruyimenyera, umugore utwite cg wonsa ntayemerewe ishobora gutuma ubyara umwana ufite ubumuga cg inda ikanavamo.

 

3.      Vitamin c

Vitamin c (ascorbic acid) iyi ni antioxidants irinda uruhu rwawe ingaruka za free radicals,…yongera collagen, ikagabanya ikorwa rya melanin bikaba impamvu zo ku brighteninga uruhu. Njye ku giti cyanjye iyi iyo ingredients ntashobora kubaho ntafite. Vitamin c serum na sunscreen bikorana neza mu ku kurinda ingaruka zizuba.

Akamaro ka vitamin c

- vitamin c ira brightening ikanafasha mu kugabanya amabara mu maso/ hyperpigmentation. 

-vit c ni antiaging kuko ifasha mu kwongera ikorwa rya collagen kuko uko dukura ni nako collagen igenda igabanuka, vit c yongera uruhu ubwiza ituma uruhu rwegerana ikanongera elasticity.

-irinda uruhu imyanda iri mu bidukikije amavumbi, nizindi microbe tutarebesha amaso, ifasha kandi mu kugabanya ingaruka z’izuba.

 

Side effects za vit c

-vitamin c ntabwo ikorana na skin zose hari abantu zitera allergy, n’ibiheri niba zarakwanze rwose si ngombwa gukomeza kuyikoresha si iya bose ahubwo wayisimbuza vitamin B3 (niacinamide)

- vit c itakaza umwimerere wayo buruko yinjiyemo umwuka, niba ufite ubushobozi jya ukoresha zimwe ziri mu macupa adapfundurwa ahubwo ukanda ukisiga. Ikindi koresha iri mwicupa ry’ijimye mbese ritajya rihura nurumuri izi mukoresha ziri muducupa turi transparent ntabwo nzanze ariko ntabwo ari kuriya bapackinga vitamin c serum. Vitamin c ibikwa ahantu humutse, hijimye kandi hatagera izuba reka kubika vitamin c kw’idirishya.

 

Ni gute wongera products nshya muzindi ukoresha

Kwongera products nshya mu zindi bisaba ubwitonzi kugira ngo ni hagira impinduka ziba ku ruhu rwawe umenya aho uhera.

Mbere yo gukoresha products nshya kora ibi bikurikira:

-patch testing:  fata products nke usige inyuma y’ugutwi cg ku kuboko niba ari izo ku muburi ubikore iminsi 2 urebe niba hari ingaruka iyo products igusigira.

 

-tangira gake gake: products nka vit c, retinol jya utangira uyikoresha gake mu cyumweru ugende wongera buruko uruhu rwawe rumaze kuyimenyera.

-itegereze neza uburyo uruhu rwawe rwakira products ukoresha, nubona zitari kukugwa neza jya ugabanya inshuro uzikoresha mu cyumweru, kandi uvugishe umu specialist mu menya impamvu, hari nubwo products yakwanga kubera ko ufite hormonal imbalance cyangwa uburyo ukoresha mu kuboneza urubyaro bumaze kuba expired, wabuhindura products zikongera zigakora neza kuko na hormonal imbalance ufite.

 

Zimwe muri myths abantu bakunze kugira mu bijyanye na ingredients

 

Hano hanze hari ibyo twagize ihame kandi bitari ukuri ingero:

 

Products ziri natural ni nziza kurenza iziri chemical

Ubundi buri kintu kiriho yose ni chemical, natwe ubwacu mu mubiri wacu habamo chemicals, mu mubiri wacu habamo glutathione ikaba ari antioxidants iturinda uburwayi, habamo hyaluronic acids, habamo peptides,…turmeric ibamo chemical, amazi abamo chemical, intebe twicaraho ni chemical ubuzima bwacu nabwo ndabukemanga hhh.

Products zihenze cyane nizo ziri effective

Nanjye ubabwira ibi sinakoresha sunscreen itari hejuru ya 20k ariko ntibivuze ko iziri munsi yayo zidakora zirakora pe! Skincare ingredients zimwe ziba zihagazeho ariko nanone products ishobora kuba affordable ariko ikora ibyo ivuga ko ikora. Skincare ntiyarikwiye guhenda, aho kwita ku kugura products zihenze ahubwo warukwiye kwita kuri brand name, ese iyo brand irizewe? Nicyo kingenzi.

Products ngo iri dermatologist test

Ntabwo bivuze ko aba dermatologist bose bo kwisi bicaye bakayemeza ko ari products nziza, dermatologist tested ni uburyo bwo kwamamaza cg gukina na phychology y’umukiriya ni kimwe na medical grade, cruelty free, plants based, organic, chemical free… byose ni marketing terms ano mayeri niwiga gukora skincare products uzayamenya birushijeho.

Sunscreen ngo ntikoreshwa igihe imvura iri kugwa

Izuba rishobora kuguma mu bicu ariko imirasire yayo ikaba yatugeraho kandi ikadutera ibibazo. Iyo habona ari ku manywa koresha sunscreen bizakurida UVA itera uruhu gusaza, binakurinde UVB itera uruhu ubushye. Sibyo gusa uzaba unirinda cancer y’uruhu.

 

Kumenya bimwe mu bijyanye na skincare ingredients bizagufasha gukunda skincare routine yawe binatume ukora ibintu uzi neza bigufitiye umumaro. Ntiwibagirwe kuduha comments utubwire uburyo ukunzemo ino posts, comments yawe ivuze byinshi kuri twe, muragahorane sunscreen.

  

Comments

Popular posts from this blog

Ni iki gitera ibiheri? Ni gute wa bivura

Isano riri hagati yo kwoga isabune mbi no kurwara ibiheri

AHA & BHA Exfoliating Toner yoroheje yagenewe guha uruhu umucyo n’ubunyereri budasanzwe