Yakweli Eye Cream: ibanga ryo kugira munsi hamaso hakeye, hazira uturongo Kandi hagaragaza itoto

Image
Amaso niho hantu hagaragaza cyane ibimenyetso byo kunanirwa no gusaza vuba. Kwirabura munsi y’amaso/Dark circles,kubyimba/ puffiness, imirongo/fine lines no kugaragara nkunaniwe bituma mu buranga ugaragara nkutameze neza cg utaryama uko bikwiye. Gusa amakuru meza nuko twakuzaniye eye cream zagufasha kwongera ubwiza bw’umuzenguruko w’ijisho. Yakweli Eye Cream , ni eye cream irimo ibyongera moisture, ibikora brightening kandi bifasha uruhu rwo ku maso kugaragara neza  Formula yayo irimo caffeine, collagen, retinol, peptides na vitamin C, mbese ni eye cream irimo ingredients zikoreshwa muri antiaging no mu guha uruhu glow. Kuki uruhu rwo ku jisho rukenera kwitabwaho byihariye ? Uruhu rwo kujisho ruri sensitive cyane, ruroroshye, rurananutse niyo mpamvu bisaba ku rwitaho mu bwitonzi kuko iyo rutitaweho rushobora kwangizwa nizindi mpamvu zirimo: Gusaza no gutakaza skin elasticity. Kubura ibitotsi no kunanirwa Izuba Dehydration. Genetics Kwirabura bya hato na hato  Imibere...

kubera iki Skincare routine ya nijoro ari ngombwa?


Kwita ku ruhu ntabwo birangira iyo izuba rirenze. Skincare routine ya nijoro ni ingenzi cyane mu gutuma uruhu rwacu rugira ubuzima bwiza. Nijoro turyamye nibwo uruhu rwacu rwisana, nicyo gihe cyiza cyo gukoresha treatments zikiza uruhu kandi zigasubiranya uruhu rwacu. Muri iyi post turavuga zimwe muri treatments wakoresha nijoro bitewe n’ikibazo ufite turanareba akamaro ka routine ya nijoro.

 

Akamaro ka skincare routine ya nijoro

 

Nijoro uruhu rwawe ruba ruri muri repair mode. Nibwo uruhu rwisana, nibwo cells nshya zikorwa hakavaho uruhu rwangiritse ku manywa, nijoro nibwo uruhu ruba rworoshye ku buryo buri kimwe wisize kigera kuruhu neza kandi kigakora akazi neza. Gukora routine yawe ya nijoro buri munsi bizagufasha kurwanya kwuma kuruhu, uruhu kuzana ibimenyetso byo gusaza imburagihe no kugira uruhu rudasa hose.

Ukuntu routine yawe ya nijoro ikwiye kuba imeze

 

1.       gukuraho makeup: tangira ukuraho makeup, uzikureho neza ukoresheje cleansing oil ugakuraho makeup zose kandi uka makinga sure ko no ku maso wazikuyeho. Cleansing oil ushobora kwisiga oil hose mu maso igacagagura za makeup wari wisize ubundi ugakaraba facial soap yawe cg cleanser yawe ya mbere wiyunyuguze.

2.       Kuri kizaho indi sabune ukarabe bwa kabiri uniyunyuguze kugira ngo utegurire uruhu rwawe kwakira izindi products zirakurikiraho.

3.       Kora exfoliation kabiri mu cyumweru. Exfoliation toner hafi ya zose zikoreshwa ku nijoro izuba ryarenze, zigafasha gukuraho cells zuruhu zishaje bigatuma hakorwa inshya.

4.       Igihe utakoresheje exfoliation toner wakoresha toner ibalancing ph y’uruhu rwacu kugira ngo worohereze andi mavuta kuza gukora neza. Mbibutsa ko ino toner atari ngombwa niba utay’affordinga.

5.       Koresha serum, koresha hydrating serum zawe cg ukoreshe ikora brightening cg ukoreshe ama antiaging serum yawe. Gusa wibuke ko antiaging serum ntabwo uzikoresha igihe wakoresheje exfoliation toner.

6.       Koresha eye cream, niba ufite uturongo munsi y’amaso cg hirabura ushobora gukoresha eye cream.

7.       Koresha moisturizer, izagufasha gutwikira byabindi byose umaze kwisiga bikaguma mwimbere bigakora neza, ikindi moisturizer igufasha gusana uruhu rwawe.

8.       Treatment za nijoro, niba ufite ibindi ukoresha nijoro nka sleaping mask cg treatment oil wahita uzirenzaho bikongera uruhu rwawe speed yo kwisana.

Uku niko night routine yawe ikwiye kuba imeze niba ibyo byose ubikeneye kandi wabyigondera.

 

Akamaro ko gukoresha treatment nijoro

Hari products usanga zanditseho ko zikoreshwa nijoro, impamvu nuko usanga hari izo ushobora gukoresha ku manywa uruhu rwawe rukaba byoroshye ko rutwikwa nizuba, hari nizo ukoresha nijoro akaba aribwo ziguha results nziza washakaga. Reka turebe impamvu products za nijoro ukwiye kuzikoresha nijoro:

- zikora neza nijoro: hari products ukoresha nijoro akaba aribwo zigufata wabyuka ukabona ufite uruhu rwiza rudasanzwe, products za nijoro zongera uruhu rwawe intugamubiri.

- gusana no gukora cells nshya: treatments za nijoro zituma uruhu rwisana kandi ruha nimbaraga ikorwa rya cells nshya bikaba impamvu yo kugira uruhu rurambuye rufite texture nziza.

- Hydration: zongera hydration bikaba impamvu yo kutazana imirongo ku ruhu hamwe n’iminkanyari.

- Anti-Aging: products za nijoro nziza nka retinol uba usanga zidakora ku manywa kubera ko zishobora gutuma utwikwa nizuba kandi nijoro akaba aribwo zikora neza.

 

Products naku recommending wakoresha nijoro niba ushaka gukuraho iminkanyari 

 

- cleanser ya yakweli ijyanye na skin type yawe

- exfoliation toner 

- Serum: yakweli glowlock Hyaluronic Acid

- Eye Cream irimo caffeine cg retinol

- Moisturizer: yakweli anti wrinkles cream

-igihe utakoze exfoliation, koresha yakweli AgeRenew retinol serum

koresha products uruhu rwawe rukeneye, mbaye ndi uguhitiramo naguhitiramo kugira routine ya nijoro irimo cya kintu gituma cells nshya zikorwa icyo kintu nicyo kizapfubura uruhu rwawe kandi ugire glass skin naho ibindi ukoresha biguhenda kandi ukamara imyaka n’imyaka uruhu rudasa neza ntacyo bimaze. Shaka tretinoin cg retinol niba udatwite.

Comments

Popular posts from this blog

Ni iki gitera ibiheri? Ni gute wa bivura

Isano riri hagati yo kwoga isabune mbi no kurwara ibiheri

AHA & BHA Exfoliating Toner yoroheje yagenewe guha uruhu umucyo n’ubunyereri budasanzwe