Kumena igiheri ni addiction benshi babikora birabaryohera gusa mu kandi kanya bakababara kuko iyo bikozwe nabi byangiza uruhu.
Izi ni zimwe mu mpamvu duhora tukubuza gutoneka ibiheri nicyo byibura ukwiye gukora
Nkuko twabibonye mu bice byabanje ibiheri biterwa nikorwa ry’amavuta menshi, kuba ku ruhu rwawe hari dead skin cells ziclogginga pores, ikindi kibitera ni inflammation no kwororoka kwa ma bacteri atera ibiheri
Ni iki mu byukuri kiba iyo umennye igiheri:
- iyo umennye igiheri uba wongera inflammation kuko aho gukura imyanda muri pores nkuko uba ubikeka ahubwo utuma bacteri, amavuta nindi myanda igenda ikagera imbere cyane mu ruhu (muri dermis) ibyo bituma kubyimbirwa byiyongera uruhu rukanatukura.
- Barrier yawe (uruhu rwo hejuru) ari narwo ruturinda kuba hagira bacteri yinjira mu ruhu, ikindi barrier ifasha uruhu kudatakaza amazi, iyo upfumuye uruhu rwo hejuru biba byoroshye kugira ama infection uruhu rugatinda gukira
- Uba ufite amahirwe menshi yo kuzana dark spots cg icyo twita PIH (Post Inflammatory Hyperpigmentation) iyi ikunda kwattacka twebwe abirabura kuko dukungahaye kuri melanin, iyo uruhu rukomeretse melanocyte zikora melanin zihita zirwanaho ako kanya zikora ibara ry’umukara riza guhangana na inflammation bigatuma ugira amabara mu maso ashobora kuvaho hashize igihe kinini
- Iyo umennye igiheri hari igihe gihindura ubwoko kd ibiheri byose ntibivurwa kimwe (tuzabireba), igiheri cyawe cyari pimples ushobora gutuma cyiba cysts cg nodules bigatuma no kubivura ukoresheje ibyo twisiga bidakunda
- Iyo umennye igiheri kibaye ari icyatewe na bacteri zishobora gukwirakwira nahandi bitari biri ubundi ukabona bibaye byinshi
Ese habaho ibiheri wemerewe kumena?
Ibiheri byawe niba ari whiteheads kd bikaba biri hejuru ku ruhu bishobora ubwabyo kwimena nawe wabimena naho niba ari pimples, biryana ibyo ntukwiye kubimena. Buriya nahariya badukorera facial baba bafite ibikoresho byizewe, kandi baba barize gucontrola pressure bakoresha kd banagira nibyo bagusiga bigabanya inflammation nyuma yo gukora extraction y’ibiheri naho kubyimenera ntabwo ayo mategeko yose uyakurikiza
Ni iki kiba iyo uretse igiheri ntukimene? Iyo igiheri ukiretse cyonyine:
✔️inflammation ikira vuba
✔️uruhu ubwarwo rurisana mu buryo karemano
✔️amahirwe yo kuzana amabara aba ari hafi ya ntayo
Ushobora kubona igiheri kiri gutinda gukira gusa nibyo byiza mu gihe kizaza kuko nta nkovu, nta nibindi biheri
Aho kumena igiheri kora gutya:
- Sigaho umuti/Spot Treatment urugero nka yakweli acne removal cream
- Koresha acne patches zikamuramo twatuntu tw’umweru ubushaka gukura mu biheri
- Reka kwikorakora kuko n’intoki zawe ubwazo zishobora kuba ziriho bacteri zatera ibiheri, kd akenshi iyo wikorakora uba ushaka ibiheri byo kumena
- Vura igiheri aho kuvura ikimenyetso, tangira ugire skincare routine ihoraho igizwe n’isabune zagenewe mu maso (cleansers), ugire cream yo mu maso, sunscreen kd ujye unakora exfoliation (tuzabivugaho impamvu ari ngombwa)
Twaguteguriye acne free 2026 series niba utarasomye ibice byabanje bisome ukanze aho hasa umutuku ubundi 2026 utandukane burundu n’ibiheri
Comments
Post a Comment