Stretch marks/ amaribori yananiranye uyu niwo muti wayo
Ufite ibiheri ukaba uhugiye mu mavuta ntuzi ikibigutera?
Biragoye cyane ko byashira niba utazi ikibigutera. Ni ibyo kurya? Ni umusego
uraraho? Ni hormone? Si ibyo gusa n’ibindi bibazo niba utazi ikibigutera
biragoye kuzagira uruhu rwiza.
Miracle products ni just marketing terms na medical grade,
dermatology tested, natural izo terme zose ni uburyo bwo gukina na psychology
y’umukiriya. Niba ubonye expensive products zigufasha ni sawa ariko nanone nizo
zigira pirate nyinshi jya witonda cyane nujya kugura.
Kumenya skin type yawe niba ari dry, oil, normal cg combo
bizagufasha mu rugendo rwo gutangira kumenya uko bita ku ruhu.
Biragoye cyane ko wagira uruhu rwiza kandi utajya wirinda
ingaruka imirasire y’izuba igira ku ruhu rwawe. Mbese bimeze nko kubaka inzu
idafite foundation noneho isakaro nturizirike ngo rikomere umwanya uwari wo
wose umuyaga uraritwara.
Scrub ko twazisize muri 2019 tutaramenya neza ama
exfoliating toner, wowe uracyakoresha scrub gute koko. Reka gukoresha ama acids
nabi utazisanga warangije skin barrier yawe ku buryo byagufata igihe
kinini kwongera ku rugarura. I repeat rekana na scrubs zo mu maso uri guha
uruhu rwawe stress, reka ibi biroso biri soft muharaye kwikubisha mu maso,
uruhu rwo mu maso jya urwitaho nk’uri kwita ku mwana w’uruhinja. Noneho
biratangaje kubona ahantu mukoreshaho facials muri iyi minsi aribo bakuba mu maso
n’uturoso, harya muba muri gukuba iki?
Nshuti niba uguze products ku mucuruzi ukamubaza ngo ese
glycolic acids ni iki? Ukumva atangiye kurya iminwa ngo oh ni acids bakura mu
gisheke hhh rekana nuwo mucuruzi abanze ajye kwiga, niba ubajije ahantu wagiye
gukorera facials impamvu bari gukoresha akaroso bagukuba mu maso bagatangira ku
kubwira ngo oh urabona skin yawe iri clogged, double cleansing ntihagije, oh
waje wisize make up rekana nabo they are not professional. Gurira products
ahantu bazi ibyo bakora, ikindi skin yawe ntabwo ari iyo kwigiraho uko bakora
facials.
Niba ufite ubushobozi ushobora kugira products nyinshi
cyane. Niba ukoresha retinol ntabwo ukeneye peptides ark wazigira zose ubaye
ufite ubushobozi. Ntukeneye kugira toner 5 sinzi izi balancinga ph, izongera
hydration, treatments, izi brightening … ariko bidakuyeho ko ufite ubushobozi
wabigira byose ariko niba ntabwo wikwumva ko wasigaye. Ubundi simple routine
ya mu gitondo iba igizwe na cleanser, moisturizer na sunscreen. Naho ku
mugoroba double cleansing, exfoliation niba ikenewe, hamwe na moisturizer. (
niba waratangiye gukora antiaging skincare ushobora guhita wongeraho retinol
ukarenzaho indi moisturizer)
Sinzi hagezweho snail mucin nguwo wowe urisize, hagezweho
kojie nguwo, hagezweho collagen nguwo, sinzi set za vitamin c nguwo. Trends
simbi ariko jya ubanza umenye impamvu iri inyuma y’iyo trends ese koko ni
ngombwa irakenewe? Izamfasha? …
Niba ukora skincare uyu munsi ejo ukaruhuka yooh uri
kwangiza amafrw, niba ukoresha products nyuma y’icyumweru ukazihindura yoooh
nta skincare uri gukora, niba urambirwa vuba yoooh urababaje hhh.
Irya neza, ita kuri hormone zawe, ruhuka bihagije, kora
sports, rekana na toxic relationships, iga kwegerana n’Imana yawe, gabanya
inzoga,ikawa n’itabi, gabanya expectations ugira ku bantu, tangira business
kuko ntiwakwiyitaho nta mafrw ufite kandi ntanuzayaguha, reka izo sex
zitakubaka ahubwo zituma mu buryo buri spiritual uhorana inyatsi zabo bantu
mubonana, gabanya urwago n’ishyari biri mu mutima wawe kuko bituma umwanya wawe
wo gutekereza ibyiza ugabanuka kandi ntiwanabona imigisha umutima wawe ukizitiwe.
Comments
Post a Comment