Stretch marks/ amaribori yananiranye uyu niwo muti wayo

Image
  Stretch marks ziterwa n’ibintu bibiri   Gusaduka cg kunanuka cyane kwuruhu ibyo biterwa no kugabanuka cyane kw’ibiro cg kwiyongera kwibiro, gutwita, gukora imyitozo ngororamubiri utabanje kwishyushya, Kugabanuka kubudahangarwa bw’uruhu bitewe no kukoresha za steroids biragenda bigaca intege collagen na elastin bigatuma uruhu rutandukana ubundi ukabona kuruhu haje amaribori  Ni byiza kuvura gitera kurenza kuvura amaribori nko kuba wakwirinda kugabanya ibiro byinshi icyarimwe, niba utwite ukirinda kwongera ibiro o byinshiii, ku bagabo ugakora sport ark ukibuka kubanza kwishyushya, ikindi niba ukoresha amavuta cg imiti ya cortisone cg steroids ni ukuyigabanya  Uburyo 3 wavura amaribori  Koresha za retinoids twabonye, ubu ni uburyo bwizewe cyane bufasha uruhu kwongera collagen gusa niba amaribori yawe ari kuri stage ya 3 y’amaribori asa umweru uzabona impinduka zingana na 40% naho niba amaribori asa pink cg umutuku ushobora kubona improvement ya 80% nibyiza gutrea...

Urashaka guhorana impumuro itangaje? Izi tips zabigufashamo?

 


Muri iyi post y’uyu munsi naguteguriye bimwe mu bintu wakora ugahorana impumuro nziza buri gihe.

1.      Oga mu musatsi

Gira routine yo kwoga mu musatsi byibura rimwe mu cyumweru kandi ugire shampoo yawe ihumura neza, urekana naza shampoo z’igihumbi musanga muri saloon zi Kigali, shaka shampoo ihumura neza idatera imvuvu, ushake na hair oil nziza ihumura neza. Ikindi jya woza bonnet yawe kuko iyo bonnet ifite impumuro mbi n’imisatsi nuko.

 

2.      Isabune ukaraba ku mubiri

Karaba isabune nziza kandi ihumura neza, banza woge bar soap yawe cg indi sabune ukunda ubundi ukurikizeho indi shower gel or mousse bihumura neza. Body wash wakaraba iyariyo yose sindi buguhitiremo ariko ugomba kugira isabune 2 zo ku mubiri ubundi ugakora double cleansing ushobora no kugira eshatu.

 

3.      Inywa amazi

Amazi tunywa cg ibyo kurya turya nabyo bifasha mugutuma duhumura neza naturally. Nywa amazi ahagije ushoboye kujya ugendana icupa ryamazi byaba ari byiza, ubashije kugura amazi yo kunywa uri mukazi nabyo ni byiza kurushaho.

 

4.      Isuku yo mu kanwa

Oza amenyo, ururimi byibura kabiri ku munsi, ushobora no kugira mouth wash ukajya uyikoresha  nyuma yo kurya tuvuge wasohotse ushobora nko kuyikoresha nyuma yo kurya nk’ifi cg ushobora guhekenya shikarete. (mouth wash igira amategeko uze kutubwira muri comment niba ari bibi kuyikoresha buri munsi). Niba ufite ikibazo mu kanwa jya kwivuza.

 

5.      Ogosha mu kwaha

Mu kwaha koresha deodorant ihumura neza (mu kwaha ntabwo bahatera perfume, ubushyuhe bwo mu kwaha hamwe n’ibyuya bishobora guhura na perfume bigakora indi mpumuro itabaho) nijoro oga cg woze mu kwaha honyine rarana deodorant ikindi jya ureka deodorant ibanze yume mbere yo kwa mbara. Jya wogosha buri uko ubonye ubucakwaha bwabaye bwinshi kuko nabwo bubika ibyuya.

 

6.      Isuku mu myanya y’ibanga

Nyura kuri post zabanje umenye uburyo wakwita kwisuku yahariya hepfo mu myanya yacu y’ibanga. Igihe uri kwoga jya woza hagati amabuno ahurira jya uhanyuza agasabune, ntukibagirwe kwoga nahandi hantu hihishe ku matwi, umukondo, munsi y’amabere,…

 

7.      Body lotion

 

Body lotion yawe igomba kuba ihumura neza, reka gukoresha products zanditseho for men naho ubundi uzisanga uri guhumura nka Damascene. Koresha products nziza ureke zimwe mukoresha zaciwe zirimo ibidafitiye uruhu akamaro kuko akenshi zishobora no guhindura uburyo wahumuraga.

 

8.      Ibihumuza

Koresha body spray na perfume imara umwanya ku ruhu, kandi banza body oil ahantu ugiye kuyitera bizagufasha ko ihamara umwanya munini. Reka kubika products zawe kw’idirishya, yewe na skincare products iyo uzibitse kw’idirishya zigahura n’izuba ziba expired mbere y’igihe. Niba utazibika mu kabati fata ibag ubikemo products zawe ubundi uzi manike mu cyumba cyawe.

 

Tubwire muri comments uko wakiriye ino post, ubaye hari aga perfume kari gutuma uhumura nka princess katubwire muri comments ushireho na price yako uraba ufashije benshi.


Comments

Popular posts from this blog

Ni iki gitera ibiheri? Ni gute wa bivura

Isano riri hagati yo kwoga isabune mbi no kurwara ibiheri

AHA & BHA Exfoliating Toner yoroheje yagenewe guha uruhu umucyo n’ubunyereri budasanzwe