Stretch marks/ amaribori yananiranye uyu niwo muti wayo

Image
  Stretch marks ziterwa n’ibintu bibiri   Gusaduka cg kunanuka cyane kwuruhu ibyo biterwa no kugabanuka cyane kw’ibiro cg kwiyongera kwibiro, gutwita, gukora imyitozo ngororamubiri utabanje kwishyushya, Kugabanuka kubudahangarwa bw’uruhu bitewe no kukoresha za steroids biragenda bigaca intege collagen na elastin bigatuma uruhu rutandukana ubundi ukabona kuruhu haje amaribori  Ni byiza kuvura gitera kurenza kuvura amaribori nko kuba wakwirinda kugabanya ibiro byinshi icyarimwe, niba utwite ukirinda kwongera ibiro o byinshiii, ku bagabo ugakora sport ark ukibuka kubanza kwishyushya, ikindi niba ukoresha amavuta cg imiti ya cortisone cg steroids ni ukuyigabanya  Uburyo 3 wavura amaribori  Koresha za retinoids twabonye, ubu ni uburyo bwizewe cyane bufasha uruhu kwongera collagen gusa niba amaribori yawe ari kuri stage ya 3 y’amaribori asa umweru uzabona impinduka zingana na 40% naho niba amaribori asa pink cg umutuku ushobora kubona improvement ya 80% nibyiza gutrea...

Akamaro ka sport ku ruhu no kubuzima bwacu bwo mumutwe

 

Ihuriro riri hagati yo gukora sport no kugira uruhu rwiza

Akamaro sport ifitiye ubuzima bwacu benshi turakazi ariko uno munsi turareba uburyo gukora sport bifasha uruhu rwacu gusa neza. Sport ifasha gutuma amaraso atembera neza mu mubiri amaraso, umwuka n’intungamubiri dukura mubyo turya bigatuma uruhu rukora izindi cells nshya, rukisana kandi rukakurinda ingaruka z’imyanda iri mu bidukikije.

 

Ni gute sport yongera ubwiza bw’uruhu?

 

1.  amaraso atembera neza, gutembera neza kw’amaraso bituma cells zibona ibizitunga, bifasha kugabanya imyanda muruhu bikaba byaba impamvu y’uruhu kuglowing.

2.kugabanya stress, sport ifasha kugabanya cortisol mu mubiri, uyu musemburo iyo uri hejuru cyane utuma urwara ibiheri cg ukazana ibindi bibazo by’uruhu. Kugabanya stress bivuze kugira uruhu rufite ubuzima bwiza.  

3. ikorwa rya collagen, sport ifasha uruhu gukora ollagen bikaba byaba impamvu yo kugabanya ibimenyetso byo gusaza vuba ku ruhu.

4. detoxification, kubira ibyuya bifasha mu kuzibura utwengeruhu no gukuramo imyanda irimo, bikaba impamvu yo kurwanya ibiheri. Ni ngombwa cyane gukaraba ugakura imyanda yose kuruhu nyuma yo gukora sport.

Ubwoko bwa sport n’akamaro kabwo

 

1. sport ya Cardiovascular

Urugero: kwiruka, kunyonga igare, kwoga mu mazi,kugenda n’amaguru, kubyina no gusimbuka.

Akamaro: - byongera amaraso bigatuma uruhu rusa neza

-          Bifasha mu kuringaniza ibiro bikaba byaba impamvu yo kugabanya ibibazo by’uruhu nko kunanuka kw’uruhu no kuzana amaribori.

-          Byongera endorphin bikaba impamvu yo guhorana moods nziza mbese ugahorana akanyamuneza.

2. sport zo kwogera imbaraga

Urugero: guterura ibyuma, sport zo kwongera imitsi, izo kugabanya cg kwongera ibiro.

Akamaro: - kwongera imitsi bigatuma uruhu rwegerana rukanagaragaraho itoto.

-          Kwongera collagen

-          Kwongera ubwiza bw’uruhu bikaba impamvu yo kwiyongerera confidence.

3. yoga na pilates

Akamaro: - zigabanya stress bigatuma uruhu rutazana ibibazo by’uruhu nk’ibiheri.

-          Bituma imitsi ikomera bigatuma uruhu rwacu rutera neza.

-          Byongera oxygen mu ruhu.

 

Tips zagufasha guhora wiyumva gukora sport

1. shiraho intego, tangira gake gake uzagende wongera uko ugenda umenyera sport.

2. shaka imyitozo ukunda, kora sport zigiye zitandukanye urebe ikuryohera numara kuyibona uzayishire muri routine yawe.  

3. genzura urwego ugezeho, jya urecordinga uburyo uri kugenda uba fit bizagufasha kumva utari gukorera ubusa.

4. korana sport nabandi, gukora sport uri kumwe n’inshuti cg umukunzi bizagufasha kumva uryohewe na sport.

5. hinduranya, jya uhinduranya sport kugira ngo utarambirwa.

 

Uburyo wafatanya sport na selfcare routine yawe

 

1.       Irya indyo yuzuye

Jya uha umubiri wawe indyo yuzuye nyuma ya sport, jya ufata ibyo kurya birimo imbuto, imboga, proteins na fats bizagufasha kugira uruhu rwiza.

2.       hydration

nyuma, mbere n’igihe uri gukora sport jya unywa amazi ahagije, bizagufasha kugira uruhu n’umubiri biri hydrated.

3.       Skincare routine

Igihe cyose usoje sport, jya ukaraba umubiri wose ukureho ibyuya kandi wirinde kuzana ibiheri. Igihe cyose ugumye mu myenda wakoranye sport ushobora kurwara ibiheri ku mubiri cg ahandi hose hageze ibyuya, kora ibishoboka byose ujye uhita ukaraba.

4.       Ryama bihagije

Ryama amasaha ahagije byibura amasaha 7 kuzamura uhe amahirwe uruhu n’umubiri wawe byisane.

5.       Kora umwitozo wo kwimenya no guturisha ubwonko

Umwitozo nka meditation cg wo guhumeka uzagufasha kugabanya stress no kugira ubuzima bwiza bwo mu mutwe.

Sport ni ingenzi cyane yaba ku mubiri, ku ruhu no mu mitekerereze yawe, kora sport ukunda uvange nizindi activity zo kwikunda uzabaho uri umuntu ufite ubuzima bwiza kandi wishimye. Mbwira muri comments umwanya sport ifite mu buzima bwawe n’ukuntu ugiye gutangira kuyitaho cyane.

 

Comments

Popular posts from this blog

Ni iki gitera ibiheri? Ni gute wa bivura

Isano riri hagati yo kwoga isabune mbi no kurwara ibiheri

AHA & BHA Exfoliating Toner yoroheje yagenewe guha uruhu umucyo n’ubunyereri budasanzwe