Stretch marks/ amaribori yananiranye uyu niwo muti wayo

Image
  Stretch marks ziterwa n’ibintu bibiri   Gusaduka cg kunanuka cyane kwuruhu ibyo biterwa no kugabanuka cyane kw’ibiro cg kwiyongera kwibiro, gutwita, gukora imyitozo ngororamubiri utabanje kwishyushya, Kugabanuka kubudahangarwa bw’uruhu bitewe no kukoresha za steroids biragenda bigaca intege collagen na elastin bigatuma uruhu rutandukana ubundi ukabona kuruhu haje amaribori  Ni byiza kuvura gitera kurenza kuvura amaribori nko kuba wakwirinda kugabanya ibiro byinshi icyarimwe, niba utwite ukirinda kwongera ibiro o byinshiii, ku bagabo ugakora sport ark ukibuka kubanza kwishyushya, ikindi niba ukoresha amavuta cg imiti ya cortisone cg steroids ni ukuyigabanya  Uburyo 3 wavura amaribori  Koresha za retinoids twabonye, ubu ni uburyo bwizewe cyane bufasha uruhu kwongera collagen gusa niba amaribori yawe ari kuri stage ya 3 y’amaribori asa umweru uzabona impinduka zingana na 40% naho niba amaribori asa pink cg umutuku ushobora kubona improvement ya 80% nibyiza gutrea...

Ni iki gitera ibiheri? Ni gute wa bivura



Maze imyaka irenga 6 nita ku ruhu rw’abantu batandukanye kandi nabafashije kugira uruhu rwiza 


Ibiheri ni kimwe mu bibazo bikomeye cyane byugarije abantu ingeri zitandukanye (urubyiruko n’abantu bakuru barwara ibiheri)


Ni iki mu by’ukuri gutera ibiheri, ni gute wabyivura ukagira uruhu rusa neza ruzira ibiheri bya hato na hato 


Ibiheri ni iki?


Ibiheri bibaho igihe umuzi w’utwoya tuba ku ruhu rwacu (hair follicles) zigiye zikaziba bitewe n’amavuta umubiri ukora (sebum), dead skin cells, ama bacteri na inflammation. Uko kuziba gutera ibiheri by’ubwoko butandukanye (whiteheads, blackheads, pimples, cysts na nodules) kandi ntabwo ibiheri byose bivurwa mu buryo bumwe.


Ibiheri bikunda kuba ahantu hakunda kugira amavuta nko mu maso, mu gatuza no mu mugongo; ibiheri harimo ibivurwa n’amavuta hari n’ibindi bisaba kujya kwa muganga, ikibi k’ibiheri nuko bigabanya confidence umuntu asanzwe afite kandi nanone iyo utabivuye neza bisiga amabara ku ruhu.


Niki gitera ibiheri?

Impamvu 4 zituma turwara ibiheri:


  1. Ikorwa ry’amavuta menshi, sebaceous glands niyo mvubura ikora amavuta afasha kurinda uruhu gusa ashobora gukorwa ari menshi bikabije bitewe na hormones bigatuma utwengeruhu tuziba (clogged pores)
  2. Hair follicles kuba zirimo imyanda, Uruhu rushobora kuba ruriho dead skin cells kubera kudakora exfoliation (tuzabisobanura) noneho ayo maserire yapfuye agahura n’amavuta ubundi bigafatana bigatuma pores ziziba bikoroha kuba bacteria 🦠 zahororokera 
  3. Ama bacteri, Uruhu rwacu rucumbikiye bacteri zitandukanye harimo nizituma turwara ibiheri (cutibacterium acnes) iyo pores ziri clogged bacteri nazo zororoka ku bwinshi ubundi bigatera kugira inflammation 
  4. Inflammation, Ubudahangarwa mu busanzwe buhangana na bacteri hamwe bukora inflammation bigatuma uruhu ruzana utubyimba rukanatukura bikaba byanavamo ibiheri


Mu zindi gitera zishobora gutera ibiheri bigatuma ubana n’ibiheri igihe kirekire harimo:


✔️guhindagurika kw’imisemburo, urugero igihe uva mu bwana uba umwangavu/ingimbi, igihe cy’imihango, gutwita, menopause…bishobora gutuma amavuta umubiri uyakora ari menshi 


✔️imiti imwe n’imwe nka cortisteroids, imiti iringaniza imisemburo…


✔️ibyo kurya urya nk’ibinyamasukari, ubunyobwa, ibikomoka ku mafarini, nibindi byatekeshejwe amavuta menshi nabyo bishobora kubitera 


✔️stress nayo ni imwe mu mpamvu zo kugira uruhu rubi, stress ishobora gutuma ibiheri usanganywe biba byinshi kurushaho niyo mpamvu iyo uri kuvura ibiheri ari byiza kumenya ku managinga stress zawe 


✔️ uruhu guhura n’ibindi bintu bidasukuye nka casque z’abamotari, kwambara imyenda  ukayisubiramo itameshe, amashuka adahindurwa, imisego itameswa, kwikorakora mu maso utoze intoki…

Ikintu k’ingenzi wamenya nuko ibiheri bidaterwa nuko uruhu ruriho imyanda bityo irinde kurukuba cyane, irinde ama scrubs nama bar soap đź§Ľ akaze kuko yaba scrubs yaba bar soap ntizemewe mu maso kandi zishobora gutuma wowe n’ibiheri mwibanira akaramata 


Ni gute warwanya ibiheri bya hato na hato


1. Gira skincare ituje kandi uhozeho. Byibura gira cleanser (cleanser nizo sabune zagenewe kwoza mu maso), ugire na moisturizer yawe iri oil free mbese itarimo amavuta aziba pores zawe ugire na sunscreen kandi wirinde kujya umena ibiheri kuko ariya mazi avamo akwirakwiza bacteri nahandi zitari ziri bigatuma uhorana ibiheri yewe utibagiwe nuko icyo gisebe uba washyunnye gisiga n’inkovu 


2. Koresha Over-the-Counter (OTC) iyi ni nk’imiti ariko wemere kuzikoresha nta muganga nibyo twita otc, zimwe muri izo ingredients ni benzoyl peroxide yica ama bacteri na salicylic acid ifasha kuzibura pores kandi inakuraho dead skin cells 


Bishobora gufata igihe kugira ngo ibiheri bishireho ark irinde guhindagura products ahubwo uhozeho (consistency nicyo kintu ukeneye)


3. Kureba dermatologist aka kwandikira imiti


Ibiheri nka cysts na nodules bisaba kureba umuganga akagufasha ashobora kukwandikira ama retinoids cg antibiotics cg akanakugira inama z’uburyo waringaniza imisemburo yawe 


(ino miti yo kwa muganga twayivuzeho mu buryo burambuye, Byose wamenya ku miti ivura ibiheri kanda aho hatukura urebe videos yagufasha kuyisobanukirwa kuko iyo ikoreshejwe nabi ishobora gutera ibindi bibazo bikomeye birimo no kuba waba impumyi)


Ikintu ugomba kumenya nuko ibiheri bidakira ahubwo bira controrwa niba uri acne prone skin ugomba kumenya gitera ukayirinda kandi ukaba umuntu uhozaho skincare (skincare yawe igomba kuba cleanser, moisturizer na sunscreen nziza kandi ukibuka exfoliation kabiri mu cyumweru ukoresheje salicylic acids 


Uruhu rwiza ntabwo ubyuka ngo usange rwizanye ahubwo kwiyitaho ukamenya ibyo uruhu rwawe rukeneye nibyo bizagufasha, ikindi ukamenya kwihangana kuko nutihangana uzahindagura amavuta kandi ntacyo bizafasha, hamwe na products nziza ibiheri wabirwanya bigakunda 


Siga comment yawe niba hari ikintu utasobanukiwe neza, sharinga mugenzi wawe iyi blog nawe amenye kwita kuri acne prone skin 

Comments

  1. Thank u so much

    ReplyDelete
  2. Nonese ubwo nkange maranye ibiheri hafi imyaka itanu nisiga gikotori mu maso ya movit ahandi nkisiga ay'amazi yitwa Valon noga tembo wenda ntabindi nkoresha ngo ama sunscreens nibindi ariko ibiheri byanze kugenda peuh mungire inama iri personal

    ReplyDelete
    Replies
    1. Impamvu ibigutera ni ukwoga gifura ukarenzaho ukisiga gikotori, gikotori iba nziza ku bana no kuri dry skin

      Delete
  3. Isabune nziza umuntu yakoga mumaso

    ReplyDelete
    Replies
    1. Reba post yakurikiye iyi cg usearchinge hano kuri iyi website ijambo “bar soap” barakwereka iyo post

      Delete

Post a Comment

Popular posts from this blog

Isano riri hagati yo kwoga isabune mbi no kurwara ibiheri

AHA & BHA Exfoliating Toner yoroheje yagenewe guha uruhu umucyo n’ubunyereri budasanzwe