Stretch marks/ amaribori yananiranye uyu niwo muti wayo
Maze imyaka irenga 6 nita ku ruhu rw’abantu batandukanye kandi nabafashije kugira uruhu rwiza
Ibiheri ni kimwe mu bibazo bikomeye cyane byugarije abantu ingeri zitandukanye (urubyiruko n’abantu bakuru barwara ibiheri)
Ni iki mu by’ukuri gutera ibiheri, ni gute wabyivura ukagira uruhu rusa neza ruzira ibiheri bya hato na hato
Ibiheri ni iki?
Ibiheri bikunda kuba ahantu hakunda kugira amavuta nko mu maso, mu gatuza no mu mugongo; ibiheri harimo ibivurwa n’amavuta hari n’ibindi bisaba kujya kwa muganga, ikibi k’ibiheri nuko bigabanya confidence umuntu asanzwe afite kandi nanone iyo utabivuye neza bisiga amabara ku ruhu.
Niki gitera ibiheri?
Impamvu 4 zituma turwara ibiheri:
Mu zindi gitera zishobora gutera ibiheri bigatuma ubana n’ibiheri igihe kirekire harimo:
✔️guhindagurika kw’imisemburo, urugero igihe uva mu bwana uba umwangavu/ingimbi, igihe cy’imihango, gutwita, menopause…bishobora gutuma amavuta umubiri uyakora ari menshi
✔️imiti imwe n’imwe nka cortisteroids, imiti iringaniza imisemburo…
✔️ibyo kurya urya nk’ibinyamasukari, ubunyobwa, ibikomoka ku mafarini, nibindi byatekeshejwe amavuta menshi nabyo bishobora kubitera
✔️stress nayo ni imwe mu mpamvu zo kugira uruhu rubi, stress ishobora gutuma ibiheri usanganywe biba byinshi kurushaho niyo mpamvu iyo uri kuvura ibiheri ari byiza kumenya ku managinga stress zawe
✔️ uruhu guhura n’ibindi bintu bidasukuye nka casque z’abamotari, kwambara imyenda ukayisubiramo itameshe, amashuka adahindurwa, imisego itameswa, kwikorakora mu maso utoze intoki…
Ikintu k’ingenzi wamenya nuko ibiheri bidaterwa nuko uruhu ruriho imyanda bityo irinde kurukuba cyane, irinde ama scrubs nama bar soap đź§Ľ akaze kuko yaba scrubs yaba bar soap ntizemewe mu maso kandi zishobora gutuma wowe n’ibiheri mwibanira akaramata
Ni gute warwanya ibiheri bya hato na hato
1. Gira skincare ituje kandi uhozeho. Byibura gira cleanser (cleanser nizo sabune zagenewe kwoza mu maso), ugire na moisturizer yawe iri oil free mbese itarimo amavuta aziba pores zawe ugire na sunscreen kandi wirinde kujya umena ibiheri kuko ariya mazi avamo akwirakwiza bacteri nahandi zitari ziri bigatuma uhorana ibiheri yewe utibagiwe nuko icyo gisebe uba washyunnye gisiga n’inkovu
2. Koresha Over-the-Counter (OTC) iyi ni nk’imiti ariko wemere kuzikoresha nta muganga nibyo twita otc, zimwe muri izo ingredients ni benzoyl peroxide yica ama bacteri na salicylic acid ifasha kuzibura pores kandi inakuraho dead skin cells
Bishobora gufata igihe kugira ngo ibiheri bishireho ark irinde guhindagura products ahubwo uhozeho (consistency nicyo kintu ukeneye)
3. Kureba dermatologist aka kwandikira imiti
Ibiheri nka cysts na nodules bisaba kureba umuganga akagufasha ashobora kukwandikira ama retinoids cg antibiotics cg akanakugira inama z’uburyo waringaniza imisemburo yawe
(ino miti yo kwa muganga twayivuzeho mu buryo burambuye, Byose wamenya ku miti ivura ibiheri kanda aho hatukura urebe videos yagufasha kuyisobanukirwa kuko iyo ikoreshejwe nabi ishobora gutera ibindi bibazo bikomeye birimo no kuba waba impumyi)
Ikintu ugomba kumenya nuko ibiheri bidakira ahubwo bira controrwa niba uri acne prone skin ugomba kumenya gitera ukayirinda kandi ukaba umuntu uhozaho skincare (skincare yawe igomba kuba cleanser, moisturizer na sunscreen nziza kandi ukibuka exfoliation kabiri mu cyumweru ukoresheje salicylic acids
Uruhu rwiza ntabwo ubyuka ngo usange rwizanye ahubwo kwiyitaho ukamenya ibyo uruhu rwawe rukeneye nibyo bizagufasha, ikindi ukamenya kwihangana kuko nutihangana uzahindagura amavuta kandi ntacyo bizafasha, hamwe na products nziza ibiheri wabirwanya bigakunda
Siga comment yawe niba hari ikintu utasobanukiwe neza, sharinga mugenzi wawe iyi blog nawe amenye kwita kuri acne prone skin
Thank u so much
ReplyDeleteNonese ubwo nkange maranye ibiheri hafi imyaka itanu nisiga gikotori mu maso ya movit ahandi nkisiga ay'amazi yitwa Valon noga tembo wenda ntabindi nkoresha ngo ama sunscreens nibindi ariko ibiheri byanze kugenda peuh mungire inama iri personal
ReplyDeleteImpamvu ibigutera ni ukwoga gifura ukarenzaho ukisiga gikotori, gikotori iba nziza ku bana no kuri dry skin
DeleteIsabune nziza umuntu yakoga mumaso
ReplyDeleteReba post yakurikiye iyi cg usearchinge hano kuri iyi website ijambo “bar soap” barakwereka iyo post
Delete