Stretch marks/ amaribori yananiranye uyu niwo muti wayo

Image
  Stretch marks ziterwa n’ibintu bibiri   Gusaduka cg kunanuka cyane kwuruhu ibyo biterwa no kugabanuka cyane kw’ibiro cg kwiyongera kwibiro, gutwita, gukora imyitozo ngororamubiri utabanje kwishyushya, Kugabanuka kubudahangarwa bw’uruhu bitewe no kukoresha za steroids biragenda bigaca intege collagen na elastin bigatuma uruhu rutandukana ubundi ukabona kuruhu haje amaribori  Ni byiza kuvura gitera kurenza kuvura amaribori nko kuba wakwirinda kugabanya ibiro byinshi icyarimwe, niba utwite ukirinda kwongera ibiro o byinshiii, ku bagabo ugakora sport ark ukibuka kubanza kwishyushya, ikindi niba ukoresha amavuta cg imiti ya cortisone cg steroids ni ukuyigabanya  Uburyo 3 wavura amaribori  Koresha za retinoids twabonye, ubu ni uburyo bwizewe cyane bufasha uruhu kwongera collagen gusa niba amaribori yawe ari kuri stage ya 3 y’amaribori asa umweru uzabona impinduka zingana na 40% naho niba amaribori asa pink cg umutuku ushobora kubona improvement ya 80% nibyiza gutrea...

Skincare & nutrition, ibyo urya bigaragara inyuma ku ruhu rwawe



Skincare products zikora inyuma naho ibyo turya bikora imbere, ubushakashatsi bugaragaza ko ubuzima bwiza bw’uruhu ibyo turya bubigiramo uruhare ariko ntibivuze ko ibyo kurya byasimbura skincare cg skincare igasimbura ibyo turya birafatanya, ibyo urya bifasha ibyo wisiga gutanga umusaruro. 


Abashakashatsi bagaragaza ko ubuzima bwiza bw’uruhu rwawe rusaba kwisiga no kurya neza



Reka turebe uruhare ibyo kurya bigira ku ruhu rwacu


1. Uruhu ni urugingo rukenera amavuta nka kumwe imodoka ikenera fuel


Uruhu rwacu nirwo rugingo runini tugira, kurufasha kujya rwisana ubwarwo, bisaba:

  • Ibikomoka ku matungo, inyama, amafi mbese proteins zirufasha kwongera collagen no gutuma uruhu rukomeza kugira imiterere myiza (skin structure)
  • Ibinure (fats) bifasha kwubaka urukuta (skin barrier) ikomeye
  • Vitamins n’imyunyungugu (minerals) zifasha gusana uruhu no kururinda 


Ubaye ufite intungamubiri nke, skin barrier (uruhu rwo hejuru/ingabo idukingira kwinjirwamo ni myanda nama bacteri) igira ubudahangarwa buke, bikaba byatera uruhu:


  • Kumagara/ Dryness
  • Kuzana ibiheri bya hato na hato 
  • Uruhu gupfuba ukabona ruravuvuka
  • Kwisana cg gukira ibikomere bigoranye 


2. Ibyo kurya ukeneye bifasha uruhu kugira ubuzima bwiza ni ibi:


✅ Protein

Impamvu 

Protein zitanga amino acids zifasha kwongera collagen na keratin

Aho wazikura:

Amagi, ibishyimbo, lentils, amafi, inkoko, inyama, amata, yoghurt…

Gufata protein nke bituma gukira ibikomere bigorana kd binatuma uruhu runanuka kuko collagen iragabanuka


✅ ibinyamavuta nka Omega-3 & Omega-6


Kubera iki ari ngombwa

Bifasha guha ubudahangarwa skin barrier kandi binagabanya ama inflammation

Aho wakura ibi binyamavuta:

Avocado, ubunyobwa, inzuzi, olive oil, mu mafi…

Kubura cg gufata ibinyamavuta bike bishobora gutuma uruhu rwuma cyane cg ukaba wanagira eczema 


✅ Vitamin C


Impamvu ari ngombwa:

Irakenerwa mwikorwa rya collagen no mu kurinda ko uruhu rwawe rwakwangizwa nama free radicals kuko ni antioxidant (tuzongera tuvuge kuri vitamin c by’umwihariko)

Ibyo kurya bibonekamo vitamin c:

Amatunda, amaronji, imyembe, ipapayi, poivron cyane cyane iz’umuhondo n’umutuku, inkeri…


Vitamin C iyo ibaye nke mu mubiri uruhu rurananuka, biba byoroshye kurwara byoroheje kd no gukira bifata igihe


✅ Vitamin A

Kubera iki ari ingenzi:

Ifasha mwikorwa rya cells nshya mbese niyo antiaging mu yandi mazina ya vitamin A ni retinoids


Wayikura mu byo kurya nka:

Carrots, ibijumba, spinach, inyama y’umwijima…


Iyo vitamin A ibaye nke uruhu rusaza imburagihe (premature aging)

✅ Zinc

Kubera iki ari ngombwa:

Ifasha mu kuvura ibikomere no mu gu controlla umusemburo ukora amavuta (sebaceous glands)

Aho wakura zinc:

Inzuzi z’ibihaza, ibishyimbo,…

Zinc iyo ibaye nke ibiheri biba karande ku ruhu


3. Reka turebe amazi n’uruhu

Amazi afasha:


  • Mu kwongera elasticity
  • Afasha mu gutembereza intungamubiri mu ruhu
  • Afasha mu gukura imyanda mu mubiri


Ikintu ugomba kumenya:

Amazi tunywa yongera body hydration ark ntabwo ako kanya yongera uruhu amazi, kugira ngo uruhu rwawe rugire amazi ahagije uzakenera products zongera hydration nka hyaluronic acid nizindi


Ibyo turya bihurira he no kurwara ibiheri


Ubushakashatsi bugaragaza ko:


  • Ibyo kurya birimo amavuta menshi cg carbohydrate zatunganyijwe aribyo twita High glycemic foods kuri bamwe bibatera ibiheri 
  • Iyo ukora diet ukibanda kubigabanya isukari bifasha kwirinda ibiheri ku kigero cyo hejuru


Ariko nanone ugomba kumenya ibi:


  • Kureka ibyo kurya runaka bishobora kutagukiza ibiheri
  • Ibiheri biterwa n’impamvu nyinshi, kanda aho hibara usobanukirwe ibiheri n’uburyo babivuraIbiheri


Ibyo kurya byiza bishobora kugufasha gucontrola ibiheri ark ntibisimbura kwivuza no gukora skincare neza. 

Kubera iki skincare ubwayo idahagije

Ibyo twisiga:

  • Bivura skin barrier
  • Birinda ama bacteri
  • Bifasha mu gukora cells nshya

Ibyo turya:


  • Bifasha uruhu gukira bihereye imbere mu mubiri
  • Bifasha ibyo twisiga gutanga umusaruro
  • Bigabanya ama inflammation


Niba ushaka results nziza kora skincare yawe unarye neza, tubwire muri comment ikindi wifuza ko twaza kubwiraho 

Comments

Popular posts from this blog

Ni iki gitera ibiheri? Ni gute wa bivura

Isano riri hagati yo kwoga isabune mbi no kurwara ibiheri

AHA & BHA Exfoliating Toner yoroheje yagenewe guha uruhu umucyo n’ubunyereri budasanzwe